Umuyobozi w’urubuga rwa Netflix Reed Hastings kuwa kabiri tariki 12 mata umwaka wa 2022 , yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata umwaka 1994 mu Rwanda , ruhereye ku gisozi mu mugi wa Kigali.
Ibi byatangajwe n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu butumwa rwashyize ku rubuga rwa Twitter , Reed Hastings akaba yareretswe ibice bigize uru rwibutso ndetse ashyira indabo kumva ishyinguwemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Netflix akaba ari ikigo cya abanya-america kerekana amashusho kibinyujije kuri murandasi (internet) , kikerekana ibiganiro byo mu bihugu bitandukanye byo kw’isi biceye kuri murandasi (internet) birimo nka firimi mbarankuru ariko bikabanza gusaba ko ubireba aba ari umufatabuguzi kuri uru rubuga rwa Netflix.
Urubuga rwa Netflix rukaba rurebwa mu bihugu 190 byo kw’isi , aho rufite abakiriya bagera kuri miliyoni 182 barukurikirana , Netflix rukaba ari urubuga rwatangijwe na Reed Hastings kumwe na Mark Randolph mu mwaka 1997.
Kuva kuwa kane tariki 7 Mata nibwo hatangijwe icyumweru kicyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 28 , akaba ari muri urwo rwego isi yose yifatanyije n’u Rwanda kumwe n’abanyarwanda mu bikorwa byo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Source : Igihe