Home Politiki Russia - Ukraine : Ubushinwa bwashinjije leta zunze ubumwe za America gukora...

Russia – Ukraine : Ubushinwa bwashinjije leta zunze ubumwe za America gukora ubugambanyi mugukura uburusiya muri ONU , hakoreshejwe amatora adaciye mu mucyo.

Igihugu cy’uburusiya kuva cyatangiza Ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare mu gihugu cya Ukraine , ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bikomeje gushyira mukato iki gihugu cy’uburusiya mu kugishyiriraho ibihano bitandukanye nubwo Igihugu nk’ubushinwa cyo gikomeje kwamagana iy’imyitwarire yibi bihugu byo muburengerazuba bw’isi buvugako idakwiye.

Mu nteko y’umuryango wa bibumbye UN yari igamije gukura igihugu cy’uburusiya muri uy’umuryango wa UN uharanira uburenganzira bwa muntu , ibihugu 93 byatoye byemezako uburusiya bukwiye gukurwa muri uy’umuryango , ibihugu 57 byo birifata mu gihe ibihugu 24 harimo n’ubushinwa byatoye byemezako uburusiya budakwiye kuva muri uy’umuryango.

Igihugu cy’ubushinwa kinahangayikijije ibihugu byo muburengerazuba bw’isi cyagarutsweho cyane ku ngingo cyatoye yo kudakura uburusiya muri uy’umuryango wa bibumbye , bisabako ubushinwa butanga ibisobanuro kuri iy’ingingo bwatoye , ubushinwa rero bwa sobanuyeko bwamaganye uyu mwanzuro wa UN wo gukura uburusiya muri uy’umuryango wa bibumbye mu gashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu kw ‘isi.

Ubushinwa bwavuko uyu mwanzuro watowe ku mbaraga zamwe muri politike bafitemo inyungu zabo bwite , ubushinwa bukaba bwavuzeko aya matora ataciye mu mucyo , kuwa gatanu umuvugizi w’ubushinwa Zhang Jun yavuzeko ubushinwa bwamaganye kuzana politike mu birebana n’uburenganzira bwa muntu ndetse no kubugira igikoresho gituma hafatwa ibyemezo bitaboneye.

Ubushinwa kandi bwavuzeko ibi birikongera ubushyamirane hagati y’ibihugu no kubiba amacakubiri hagati mu bihugu byose bigize uy’umuryango wa bibumbye , ubushinwa bwemejeko kandi mu bihe biri imbere kubera ibihugu bigize uy’umuryango biri ku mpande zitandukanye mu kibazo cya Ukraine n’uburusiya bizisanga bihanganye bikaba byaviramo akaga gakomeye katuma uy’umuryango wa bibumbye wazasenyuka burundu.

Nyuma yuko uburusiya bukuwe muri uy’umuryango wa bibumbye Perezida Joe Biden wa America yashimangiye uyu mwanzuro ndetse aranahushimagiza avugako ari intambwe ikomeye itewe n’umuryango wa bibumbye kuri iki kibazo cya Ukraine n’uburusiya , maze Biden agaraza uburyo uburusiya bwaye igicibwa kw’isi kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.

Nyuma yuy’umwanzuro rero wo gukura uburusiya muri uy’umuryango wa bibumbye utaravuzweho rumwe , igihugu cy’uburusiya kikaba cyarayise gihagarika imiryango igera kuri 13 iharanira uburenganzira bwa muntu iyobowe n’umuryango wa human right watch muri iki gihugu cy’uburusiya , kuwa gatanu ku munsi wa 44 w’intambara ya Ukraine n’uburusiya akaba aribwo minisiteri y’ubutabera bw’igihugu cy’uburusiya yatangajeko iy’imiryango itagikorera ku butaka bw’igihugu cy’uburusiya.

Igihugu cy’ubushinwa kandi cyamaganye ibihano bikomeje gushyirwa ku burusiya bishyizweho n’ibihugu byo muburengerazuba bw’isi bukavugako bidakwiye , ubushinwa bukaba bwaranenze umuryango wa OTAN by’umwihariko America gukomeza kwenyegeza intambara ya Ukraine n’uburusiya bitewe n’intwaro bakomeje kohereza muri Ukraine , Zhang Jun akaba yaramaganye ibihano bikomeje kurundwa kuri Moscow avugako bikomeje gukorwa munyungu za America zo kugirango yungukire akayabo ka mafaranga muri iy’intambara.

Source : ABC news

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here