Home Mu Mahanga Uburusiya bwahamagaje inama yigitaraganya y'akanama gashinzwe umutekano kw'isi ka UN kubera ibirego...

Uburusiya bwahamagaje inama yigitaraganya y’akanama gashinzwe umutekano kw’isi ka UN kubera ibirego buregwa by’ubwicanyi bwa bereye mu mugi wa Bucha , kugirango habeho umucyo ku bushotoranyi bukomeje gukorwa n’abahezanguni ba Ukraine aribo America na OTAN

Nyuma yuko igihugu cy’uburusiya gitangajeko gitangije ibikorwa bya gisirikare mu gihugu cya Ukraine bamwe bise intambara , kuri ubu igihugu cy’uburusiya cyahamagaje inama yigitaraganya y’akana UN kaginzwe n’ibihugu 15 gashinzwe umutekano kw’isi , kubera ibirego uburusiya bukomeje kurengwa by’ubwicanyi bwa bereye mu mugi wa Bucha hafi n’umugi mu mukuru w’igihugu cya Ukraine Kyiv.

Uburusiya bukaba bwarasabyeko iy’inama iyita iterana kuri uyu wa mbere tariki 4 ukwezi kwa Mata umwaka wa 2022 , intumwa y’igihugu cy’uburusiya muri aka kanama ka UN yavuzeko igihugu cye cy’uburusiya cyasabye iy’inama kugirango habeho umucyo ku bushotoranyi bukabije bukomeje gukorwa n’abahezanguni ba Ukraine.

Perezida Volodymry Zelenskyy wa Ukraine we akaba akomeje gushinza Perezida Vladimir Putin n’igihugu cy’uburusiya ko bakomeje kugerageza gihishira no gusibanganya ibimenyetso by’ibyibaha by’intambara ingabo z’uburusiya zakoze mu migi y’igihugu cya Ukraine zari zarafashe.

Perezida Zelenskyy akaba yashinjije ubutegetsi bwa Moscow buyobowe na Perezida Vladimir Putin ko bari gukora ibikorwa by’icengezamatwara bigamije gutuma hashidikanywa ku makuru y’ubwicanyi ingabo z’uburusiya zakoreye abaturage b’abasiviri b’abanya-ukraine.

Mu ijambo rye ryo kuri uyu wa mbere n’ijoro , Perezida wa Ukraine Zelenskyy yasezeranyije ko igihugu cye cya Ukraine ko kizakora ibishoboka byose mu gutahura no kugeza mu butabera abo gishinza ibyaha by’intambara bo mu ngabo z’igihugu cy’uburusiya , ni mugihe kandi Perezida Zelenskyy yari ategerejwe kugeza ijambo kuri uyu wa Kabiri ku bitabireye inama yihutirwa y’akana ku mutekano ku muryango wa bibumbye.

Igihugu cy’ubushinwa kikaba cyarasabye leta zunze ubumwe za America n’inshuti zayo gukuraho ibihano bakomeje gufatira igihugu cy’uburusiya kuko biri kugira ingaruka kw’isi yose kandi bikanagira ingaruka no kuri leta zunze ubumwe za America ubwayo irimo ku bifata , ko hakwiye gutekereza ikindi cyakorwa atari ugushyiriraho ibihano igihugu cy’uburusiya mu gukemura ikibazo cya Ukraine.

umuvugisi wa minisiteri y’ububanyinamahanga y’igihugu cy’ubushinwa yabigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki 6 ukwezi kwa Mata ubwo yaganiraga n’abanyamakuru akaba yaragarutse ku bihano bikomeje gufatirwa igihugu cy’uburusiya avugako bikwiye gukurwaho ahubwo hagakoreshwa ubundi buryo mu gukemura ikibazo cya Ukraine.

Uyu muvugizi kandi yaburiye igihugu cya America ko gikwiye kwitondera ibi bihano kuko ubwayo nayo biyigiraho ingaruka badateze kuzahita bigohotora ako kanya.

Source :CNN

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here