Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bwagaragarije inteko y’abaturage ko bugeze kure bwitegura kwakira inama ya CHOGM2022 ihuza abakuru b’ibihugu naza goverinoma z’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM Meeting 2022 .
Iy’inama bikaba biteganyijweko izabera mu Rwanda mu kwezi kwa kamena ikabera mu mugi mukuru w’u Rwanda ariho Kigali , bikaba biteganyijweko iy’inama izitabirwa n’abagera ku bihumbi umunani baturutse mu bihugu 54 bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza common wealth.
Mu nteko y’abaturage yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya mbere ukwezi kwa Mata umwaka wa 2022 , inteko yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga umuyobozi w’umugi wa Kigali w’ungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr Mpabwanamaguru Merari yatangarije inteko ko imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM 2022 kuri ubu umugi wa Kigali uyigize kure.
Dr Mpabwanamaguru yakomeje atangariza inteko y’abaturage ko abacuruzi basanzwe ndetse n’abakora ibikorwa bijyanye no kwakira abantu (abashyitsi) baje mu Rwanda bakomeje gukangurirwa kuzarangwa n’imyitwarire myiza ubwo inama ya CHOGM izaba itangiye kubera mu Rwanda kugirango bazayeshe ishema igihugu cy’u Rwanda ku banyamahanga bazaba baje mu Rwanda.
Dr mpabwanamaguru kandi yatangajeko ibikorwa byo kwagura no kuvugurura imihanda izifashishwa mungendo naba zitabiriye inama ya CHOGM nabyo bikomeje kandi bigeze kure , Dr mpabwanamaguru yasabye abaturage ko abafite inzu n’ibibanza biri ku mihanda bitubatse ko banyirabyo bakangurirwa kubigirira isuku kungirango bizabe bisa neza ubwo CHOGM 2022 izaba irikubera mu Rwanda.
Dr mpabwanamaguru yavuzeko hari ahantu umugi wa Kigali wateganyije hazajya hifashishwa na bitabiriye inama ya CHOGM mu gihe bashaka gukora siporo , aho gusohokera yaba kumanywa cyangwa n’ijoro kumwe n’ibindi bikorwa bizakenerwa na bazitabira iy’inama ya CHOGM igiye kubera mu Rwanda nyuma yo gusubikwa inshuro 2 kubera icyorezo cya Covid-19.