Home Amakuru (Ukraine - Russia) Suede igiye kugarura ingabo zayo zarwanye intambara y'ubutita mu...

(Ukraine – Russia) Suede igiye kugarura ingabo zayo zarwanye intambara y’ubutita mu gufasha mu guhangana n’uburusiya

Igihugu cya Suede kigiye kugarura igisirikari cyayo cyayifashije mugihe k’intambara y’ubututa.

Iki gisirikari cyarindaga ikirwa cya Gotland giherereye mu nyanja ya Baltic ho muri Suede. Izi ngabo zakuwe kuri iki kirwa mu 2005 ubwo byagaragaraga ko ntacyo zikimaze cyane dore ko intambara y’ubutita yari imaze imyaka irangiye.

Karl Engelbrektson yahoze ari umukuru w’ingabo zo muri Gotland, avuga ko yari amaze igihe kinini ategereje igihe azasubirira mu nyanja ya Baltic. Avuga ko gusubiza ingabo kuri iki kirwa bizongerera Suede ubushobozi bwo kwirwanaho mugihe yaba itewe n’Uburusiya. Ibi byatuma suede ishobora kugenga inzira z’amazi ndetse n’ikirere byo muri icyo gice.

Suede ni kimwe mu bihugu bitajya bivugwamo intambara cyangwa andi makimbirane kimwe no mu bindi bihugu byo mu karere. Leta ya Suede itangaza ko yafashe izi ngamba ubusanzwe zitahabwaga agaciro nyuma y’intambara y’ubutita kubera intambara yo muri Ukraine yashojweho n’Uburursiya.

Bivugwa ko mugihe ingabo z’Uburusiya zaba zifashe iki kirwa, ingabo za OTAN zitashobora gutsinda abarusiya. Iki kirwa nicyo kinini muri Suede. ndetse Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy yakivuzeho ubwo yavugiraga mu nteko nshingamategeko y’iki gihugu.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here