Umushumba wa kiriziya kw’isi Pope Francis biteganyijweko azasura igihugu cya DR Congo n’igihugu cya Sudan y’epfo mu kwezi kwa karindwi nkuko byemejwe n’abamuhagarariye , Pope Francis akaba azasura imigi irimo Kinshasa na Goma mu gihugu cya DR Congo hagati ya tariki 2 na 5 z’ukwezi kwa Nyakanga uy’umwaka wa 2022.
Umuvugizi wa Vatican Matthew brown yasohoye itangazo rivugako umukuru wa kiriziya kw’isi Pope Francis muri uru ruzinduko azagirira mu Karere ka Africa y’iburasirazuba uretse imigi ya Kinshasa na Goma azabanza gusura mu gihugu cya DR Congo , Pope azanasura imigi ya Juba na Bor yo mu gihugu cya Sudan y’epfo hagati ya tariki 5 na 7 z’ukwezi kwa Nyakanga uy’umwaka wa 2022.
Minisitiri w’intebe w’igihugu cya DR Congo aganira n’itangazamakuru yaribwiyeko uruzinduko rwa Pope Francis mu gihugu cye cya DR Congo ari uruzinduko azagirira mu gihugu cya DR Congo k’ubutumire bw’umukuru w’igihugu Perezida Felix Tshiseked yamutumiyemo , minisitiri w’intebe mu gihugu cya DR Congo kandi yongeyeko leta y’igihugu cya DR Congo izakora ibishoboka byose kugirango ururuzinduko rwa Pope Francis ruzagende neza.
Minisitiri ibi yabivuze igihe umunyamakuru yari amubajije ku kibazo cy’umutekano wa Pope Francis igihe azaba ageze mu gihugu cya DR Congo , igihugu cya DR Congo ni igihugu kirangwamo umutekano muke kw’isi aho kiganjemo imitwe y’inyeshyamba myinshi mu mezi ashize iki gihugu cya DR Congo hakaba harimo intambara y’ingabo za Uganda zifatanyije niza DR Congo mu guhangana n’inyeshyamba za ADF bivugwako ari ishami ry’umutwe wa Islamic state wayogoje isi mu bikorwa by’iterabwoba.
Uru rukaba ari uruzinduko rwa gatatu umushumba wa kiriziya kw’isi agiriye mu gihugu cya DR Congo mu myaka 37 ishize , Pope Yohana Pawuro wa 2 akaba yarasuye iki gihugu cya DR Congo mu mwaka 1980 no mu mwaka 1985 kitwa Zaire ubwo cyayoborwaga na Mumbutu Seseko.
igihugu cya DR Congo n’igihugu cya Sudan y’epfo n’ibihugu bya shegeshwe n’intambara zimaze imyaka myinshi , Pope Francis w’imyaka 85 amaze ku girira uruzinduko rwe muri africa inshuro 4 kuva ya kwimikwa mu mwaka wa 2013 aho yasuye ibihugu birimo Uganda, Kenya , Egypt , Morocco , Centra Africa , Madagascar , ibirwa bya Mourice n’igihugu cya Mozambique.
Uruzinduko rwa Pope Francis azagirira mu gihugu cya DR Congo n’igihugu cya Sudan y’epfo ni uruzinduko rwe rwa kabiri azaba agize muri uyu mwaka wa 2022 nyuma yurwo azabanza kugirira mu birwa bya Marita mu kwezi kwa kane uy’umwaka wa 2022.
Source : Africanews