Home Amakuru Abarimu ibihumbi 135 mu barimu ibihumbi 140 bigisha mu mashuri ya leta...

Abarimu ibihumbi 135 mu barimu ibihumbi 140 bigisha mu mashuri ya leta muri Zimbabwe bahagaritswe amezi 3 nyuma yo kutumvikana yagati yabo na goverinoma y’igihugu cya Zimbabwe

Mu gihugu cya Zimbabwe abarimu bagera ku bihumbi ijana na mirongo itatu na bitanu mu barimu ibihumbi ijana na mirongo ine hafi 95% by’abarimu bigisha mu mashuri ya leta muri Zimbabwe , bahagaritswe by’agatenganyo mu gihe kingana n’amezi 3 nyuma yukumvikana guke kwabaye hagati yabo na goverinoma y’igihugu cya Zimbabwe.

Ihagarikwa ry’aba barimu ryatumye amashuri ya leta hafi ya yose mu gihugu cya Zimbabwe afungwa nyuma y’imyigarambyo abarimu bakoze yabaye mu cyumweru gishize kubera ikibazo cy’umushahara muke goverinoma y’igihugu cya Zimbabwe ibaha.

Abarimu bagera kuri 90% muri Zimbabwe bavugako ikibazo cy’umushahara bahabwa kimaze hafi imyaka 3 aho bishyurwaga mu madorari ya America leta ikaza kubihundura igatangira ku bishyura mu mafaranga ya Zimbabwe yari yarataye agaciro .

Kuri ubu muri Zimbabwe umwarimu uhembwa amafaranga make ahembwa amadorari ya America angana na madorari 80 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda yaba ibihumbi mirongo inani mu gihe ku butegetsi bwa nyakwingendera Bwana Robert Mugabe umwarimu wahembwaga make ya hembwaga amadorari 540 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda ya ibihumbi magatanu na mirongo ine.

Aba barimu bakomeje gukora imyigarambyo yuko batishimye umushahara bahambwa , barifuzako goverinoma y’igihugu cya Zimbabwe yakongera kubahemba amadorari 540 bahembwaga ku butegetsi bwa nyakwingendera Bwana Robert Mugabe akumbye inshuro 3 zayo bahabwa kuri ubungubu .

Ni mugihe goverinoma y’igihugu cya Zimbabwe yo ishaka kongera umushahara waba barimu igashyiraho angana na 20% by’umushahara bahembwa ikanabongereraho icyo wakita nk’ishimwe ringana n’amafaranga amadorari 100 mu mafaranga y’u Rwanda yaba angana n’ibihumbi ijana.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abarimu mu gihugu cya Zimbabwe ryemeje gukomeza guhagarika imirimo ijyanye no kwigisha kugeza igihe ibyo basabye goverinoma y’igihugu cya Zimbabwe izaba ya bishyize mu bikorwa bakabona kongera gusubira mukazi kabo kajyanye no kwigisha.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here