Umwana w’umuhungu w’imyaka 5 uvuka mu gihugu cya Morocco waguye mu mwobo w’iriba muri metero 32 , yakuwemo yapfuye nyuma yo kumukuramo amazemo iminsi 4 hakorwa ibikorwa birimo kwigengesera kwinshi byo kugerageza ku murokora

Umwana w’umuhungu w’imyaka 5 uvuka mu gihugu cya Morocco waguye mu mwobo w’iriba muri metero 32 , yakuwemo yapfuye nyuma yo kumukuramo amazemo iminsi 4 hakorwa ibikorwa birimo kwigengesera kwinshi byo kugerageza ku murokora

Mu gihugu cya Morocco umwana w’imyaka 5 w’umuhungu wari waheze mu cyobo cyangwa ikinogo kiriba akamaramo iminsi 4 yakuwemo yamaze gupfa nubwo hari hakozwe ibikorwa byinshi birimo kwigengesera kugirango bamurokore akirimuzima bikanga.

Itangazo ry’ubwami bw’igihugu cya Morocco ryatangaje urupfu rwuyu nwana nyuma gato yuko abari bari mubikorwa byo ku mutabara bari bamaze ku mukura muri uy’umwobo yari yaguyemo , ibikorwa byo kurokora uyu mwana w’umuhungu witwaga Ryan byari byahagaritse imitima y’abanya-morocco benshi bari bakurikiranye iki gikorwa cyo kurokora uyu mwana w’umuhungu.

Amagana y’abanya-morocco benshi bakaba bari bateraniye kuri ik’ikinogo bari kureba uko barokora uyu mwana ni mugihe abandi ba barirwa mu bihumbi bari gukurikiranira kumbuga nkoranyambaga zabo bareba uko bigenda .

Ryan akaba yaraguye muri metero 32 zibujyakuzimu bw’icyobo ubwo yangwaga muri ik’icyobo arohamyemo , ibikorwa byo kurokora uyu mwana bikaba byarangiye bihura n’inzitizi zuko aba bikoraga bari bafite ubwoba bwuko igitaka gishobora ku muridukiraho.

Nyuma abakoraga ibikorwa byo gutabara ubuzima bwuyu mwana baje ku mukura muri icyo cyobo kuwa gatandatu nyuma y’iminsi 4 aguyemo , Ryan nyuma yo gukurwa muri icyo cyobo abamukuyemo bakaba batarayise batangaza uburyo basanze amerewe kuko igikorwa cyo kumutabara cyari kishimiwe n’abenshi bari bateraniye kuri uwo mwobo.

Gusa nyuma y’igihe gito Ryan amaze gukurwa muri icyo cyobo abanya-morocco benshi bashenguwe n’agahinda nyuma yo gusohora itangazo ry’urupfu rwuyu mwana w’umuhungu , ubwo iy’impanuka yabaga ise wa Ryan akaba yararimo asana iki kinogo Ryan yaguyemo , bikaba byarabaye kuwa kabiri w’icyumweru gishize.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *