Musenyeri Desmond Tutu uherutse kwita Imana muri Africa y’epfo mbere yo gupfa wari warategetseko umurambo we uzashyingurwa utwitswe , kuri iki cyumweru umurambo we ukaba watwitswe ivu rye rishyingurwa muri katederare yakoreyemo ivuga butumwa igihe kirekire ya mutagatifu Georgia ihereye mu mugi wa Cape town muri Africa y’epfo.
Musenyeri Desmond Tutu witabye Imana afite imyaka 90 , mbere yo gupfa akaba yari yarategetse uburyo imihango yo ku mushyingura izagenda , akaba yari yarategetse ko azashyingurwa umurambo we utwitswe kandi agashyingurwa ari ku munsi wo ku cyumweru , akaba yarashyinguwe ari ku cyumweru tariki 2 Mutarama 2022 nyuma y’iminsi 3 apfuye nkuko yabitegetse mbereyuko apfa.
Uyu mugabo uzwiho kuba yararwanyije bikomeye politike yirondaruhu mu gihugu cya Africa y’epfo , Musenyeri Desmond Tutu akaba yari imirimbanyi ya mahoro kw’isi akaba yaranabiyerewe igihembo cyo guharanira amahoro kw’isi cyiswe Nobel Peace Prize mu mwaka 1984.
Musenyeri Desmond Tutu akaba ariwe wiyitiyemoko umurambo we uzatwikwa kandi mu buryo butangiza ibidukikije yavuzeko hazakoreshwa amazi niki nyabutabire cya arukari gifite ingufu bigatanga ubushye bwinshi buyengesha umurambo hagasigara amagufwa nayo yumishwa agakurwamo utuvungukira twinshi ariryo Vu ry’umuntu wa shyinguwe atwitswe.
Iri Vu rya Musenyeri Desmond Tutu ryashyinguwe kuri aritari munsi y’ibuye ry’urwiburyo mu muhango wari witabiriwe n’abantu bacye bo mu muryango we kumwe n’inshuti ze zahafi , Musenyeri Desmond Tutu akaba yarapfuye tariki 26 Ukuboza 2021 ku myaka 90 nyuma yo kumara imyaka irenga 20 afite uburwayi bwa kanseri.
Amafoto yaranze umuhango wo guherekeza Musenyeri Desmond Tutu wa shyinguwe muri katederare ya mutagatifu Georgia.
Source : BBC