Minisitiri w’intebe wa Sudan Abdalla Hamdok yamaze kuva kuri uyu mwanya nkuko byatangajwe nawe abinyujije mu mashusho yashyize kuri YouTube ye kuri iki cyumweru.
Iri tangazo rishizwe hanze nyuma gato yuko abigaragambya batatu bishwe n’abashinzwe umutekano hafi y’umurwa mukuru.
Mu ijambo ryegura, Hamdok yavuze ko yeguye kugira ngo habeho uburyo abanyagihugu babona ubuyobozi bishyiriyeho ndetse bwa demokarasi. Hamdok yashimye abanya-Sudan kubera umuhate bagaragaje ubwo bigaragambyaga basaba ko babona demokarasi yuzuye.
Mu magambo ye, Hamdok yagize ati “Birakwiye ko navuga ko ubwo nakiraga izi nsingano zo kuba minisitiri w’intebe mu 2019, byari binyuze mu mategeko ndetse n’ubugenzuzi hagati y’abaturage n’ingabo, ndetse ibyo narabishimwe kuko ni uburyo bwihariye bw’abanya-sudan ariko ntibwakomeje ku kigero bwahereyeho.“
Mu myaka ishize Sudan yagiye iyoborwa n’ubufatanye butoroshye bw’ingabo n’abasivire kuva mu mwaka wa 2019. Ariko mu kwezi k’Ukwakira, igisirikari cyahiritse ubutegetsi, ubufatanye hagati y’impande zombi burahagarara.
Kugera ubu imyigaragambyo yo muri Sudan imaze kugwamo abantu barenga 57 ndetse ntiteze guhagarara vuba mu gihe hatarabaho amatora anyuze muri Demokarasi.