igihugu cya Tuvalu n’ikirwa gihereye mu nyanja ya pacific ocean rwagati , kikaba kiyoborwa na Queen Elizabeth wa Kabiri , Tuvalu ikaba iri mu bihugu bikiyoboye binagendera ku mabwiriza y’ubwami bw’ubwongereza.
Minisitiri w’ububanyinamahanga wa Tuvalu agashingwa n’ubutabera , Simon Kofe aherutse kugaragara ari kugeza ijambo ku bitabiriye inama ya COP26 ahagaze mu mazi agaragaza uburyo ubutaka w’igihugu cya Tuvalu bwari butuwe ariko bukaba bwararengewe n’amazi.
Ni ifoto yongeye gukangurira abantu kwita ku kibazo kihindagurika ry’ikirere , kuberako igihugu cya Tuvalu ahahoze ari ubutaka hari kuzura amazi yo munyanja kubera ikibazo kihindagurika ry’ikirere gikomeje kwibazwaho cyaburiwe igisubizo.
Ifoto ya Simon Kofe minisitiri w’igihugu cya Tuvalu agashingwa n’ubutabera , ahagaze mu mazi ari kugeza ijambo ku bitabiriye inama ya COP26 , ni ifoto yakwirakwijwe ahantu hose maze abatuye isi bose batangira kuyivugaho byinshi binyuranye.
Imyuzure , kwaduka ku butayu , kumagara kw’ibice byahigwaga , imvura zisenya ibikorwa remezo, imiyaga ihutaza igasenya byose , ubushyuhe bwinshi ku isi ibi byose birigukururwa ni kibazo kimihindagurikire y’ikirere.
Kubera ikibazo kimihindagurikire ibihugu nka Tuvalu n’ibindi nkibi ni ibihugu mu myaka iri imbere hatagize igikorwa byazarengerwa n’amazi bigasibangana kw’isi burundu UN igarazako ibi bihugu byohereza mutsi ya zero -0% muguhumanya ikirere ariko ni ibihugu bihanga n’ingaruka zose zinjyanye n’ikibazo cyo guhumanya ikirere.
Source : Reuters