Inyeshyamba za TPLF nyuma yuko minisitiri wa Ethiopia Abiy Ahmed avuzeko agiye kwiyoborera urugamba izi nyeshyamba zikomeje gutakaza ibice zari zarigaruriye harimo n’intara ndagamateka y’igihugu cya Ethiopia zari zarafashe.
Minisitiri Abiy Ahmed kuva yagera kurugamba ingabo za leta ya Ethiopia yazongereye murare maze zirwana ntacyo zisize inyuma , Abiy Ahmed yahamagariye abanya-Ethiopia ba basiviri bose ngo baze bafatanye ku rwanya umwanzi ubagerereye ariwe TPLF.
Leta ya Ethiopia yatangajeko igisirikare cyayo kiyobowe na nyiri bwite ariwe minisitiri Abiy Ahmed kirimo gukubita inshuro inyeshyamba za TPLF , arinako kisubiza imigi itandukanye izi nyeshyamba zari zarigaruriye , mu migi igisirikare kisubiza harimo n’umugi wa Lalibela umugi ndangamateka wa Ethiopia.
Kwisubiza umugi ndangamateka wa Lalibela , ni itsinzi ikomeye cyane yigambwe na minisitiri Abiy Ahmed kuva yajya kwiyoborera urugamba ubwe bwite , inyeshyamba za TPLF nazo zikaba zaratangajeko zasubiye inyuma mu gikorwa zari ziteguye zikavugako zizagarukana imbaraga nshya zo kongera kuwisubiza.
Intambara yatangiye mu kwezi kwa 11 umwaka 2020 mu majyaruguru y’intara ya Tigray nyuma ikwira mu bindi bice bya Ethiopia ubwo TPLF yagabaga ibitero ngo ijyere mu mugi mukuru w’igihugu cya Ethiopia Addis Ababa mu majyepfo.
Ibihugu nka America , ubwongereza , ubufaransa , ubudage byasabye abaturage babyo bari muri Ethiopia kuba bahunga bakava muri icyo gihugu nyuma yuko inyeshyamba zerekana imbaraga zo gufata umugi wa addis ababa , doreko umuryango wa UN naho waruri guhungisha abakozi baho babarizwa muri iki gihugu cya Ethiopia.
Igihugu cy’ubushinwa kumwe n’uburusiya byo byavuzeyuko nta mpamvu ihari bibona yatuma byasaba abaturage babyo kuva muri iki gihugu cya Ethiopia , abakurikiranira byahafi iyi ntambara batangiye kuvugako ubushinwa n’uburusiya ari ibihugu biri inyuma ya Abiy Ahmed na Leta ya Ethiopia , kandi ariho mwanya mwiza wo gukubitwa inshuro umutwe wa TPLF kavaho.