Umuhanzi Koffi olomide ushinjwa guhohotera igitsina gore cyane cyane ababyinnyi b’abakobwa ba mubyinira mu ndirimbo , yagezaho akorera igitamo mu Rwanda nyuma yuko iki gitamo cyamaganwe kutabera mu Rwanda.
Mu myambaro ya gikongomani umuhanzi Koffi olomide niyo yaserukanye ku rubyiniro maze mu gihe kingana ni isaha imwe asusurutsa abari bitabiriye iki gitamo , uyu muhanzi Koffi olomide kurubyiniro rwe nk’ibisanzwe hagaragayeho ababyinnyi b’abakobwa n’abahungu .
Koffi olomide akaba yariribye indirimboze za kera ni zubu nk’indirimbo yamanyekanye kw’izina rya Selfie , aririmba n’izindi ze zitandukanye , muri Kigali Arena hagaragayemo abafana ba bakongomani bari baje gushyigikira uyu muhanzi Koffi olomide.
Muri iki gitamo umuhanzi King James yagaraye ku rubyiniro maze asusurutsa abari muri Kigali Arena aririmba indirimbo ye nka “umuriro watse” abishashijwemo na Dj Bisosso , maze abafana be bongera kumwereka urukundo bamufitiye.
Umuhanzi Yvan Buravan nawe yagaragaye kurubyiniro maze nyuma y’igihe kinini yongera guhura n’abafana be maze aririmba indirimbo ze nka “Tiku” akomeraza kuzindi nka”Low Key ” , iki gitamo cyanagarayemo bwana Bamporiki Edouard umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko.
andi mafoto yaranze igitamo cy’umuhanzi Koffi olomide uririmba ijyana ya Rumba.
Source : igihe