Home Amakuru Abasirikare igihumbi (1000) basoje amasomo bari barimo y'igihe kingana n'amezi atandatu

Abasirikare igihumbi (1000) basoje amasomo bari barimo y’igihe kingana n’amezi atandatu

Kuri uyu wa kane tariki 25 Ugushyingo , mu kigo cyimitozo ya gisirikare ntasho basic training center mu Karere ka Kirehe hasojwe imyitozo yari imaze amezi 6 y’abasirikare bagera ku gihumbi barimo abofisiye bato n’abandi.

Iyi myitozo yo kurwanira k’ubutaka yashyizweho kugirango yongerere ubumenyi abasirikare basanzwe babashe gukora neza akazi kabo kaburi munsi , iyi myitozo ikaba yaritabiriwe n’abasirikare n’ubundi basanzwe bari mukazi ka gisirikare.

Umuhango wo gusoza amasomo yari amaze igihe kingana n’amezi atandatu ,akaba ari umuhango wayobowe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Kazura Jean Bosco wari uhagarariye umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Perezida wa Repabulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu butumwa yagejeje kuri aba basirikare basoje amasomo , Gen.Kazura yashimye abasoje amasomo kubera intambwe bagezeho , ubwitange kumwe n’imyitwarire myiza bagize ,akaba yaranashimye ikigo cya ntasho kumwe nabigisha bakora amanywa n’ijoro.

Amafoto agaragaza imbaraga n’ubukaka bw’abasirikare basoje amasomo mu kigo cya ntasho mu gihe cya amezi 6

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here