Saif al-Islam Gaddafi, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga ku byaha by’intambara ashijwa , akaba ari umuhungu w’uwahoze ayobora igihugu cya Libya Gaddafi yatanze kandidatire ye yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Libya.
Saif al-Islam Gaddafi , akaba ari muri bamwe mubazahatanira kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Libya mu matora azaba mu kwezi ku Ukuboza uyu mwaka wa 2021, muri aya matora Saif al-Islam akaba azaba ahatana nuri minisitiri wa Libya kuri ubungubu na Perezida w’inteko ya Libya kuri ubungubu.
Saif al-Islam Gaddafi yatanze kandidatire ye nyuma yaho muri nyakanga 2021 yabwiye ikinyamakuru cya New York Times ko ashaka ku garuka muri politike , Saif al-Islam Gaddafi akaba ari umwe mubahabwa amahirwe yokuba yatsinda amatora ya Perezida yokuyobora igihugu cya Libya.
Saif al-Islam Gaddafi mbere akaba yari uwambere uhabwa amahirwe yokuzasimbura I se Muhammad Gaddafi kubutegetsi bwa Libya mu mwaka wa 2011 mbere yuko habaho imidugararo muri iki gihugu igasozwa nuwari Perezida wa Libya Gaddafi I se wa Saif al-Islam Gaddafi akuwe kubutegetsi akanicwa.
Saif al-Islam Gaddafi akaba yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi nyuma y’imyigaragabyo yo muri 2011 yabaye muri Libya yamagana ubutegetsi bwa se , Saif al-Islam akaba yarayize abigaragambyaga muri icyo gihe ku ngoma ya se Muhammad Gaddafi.