Home Amakuru Papa Francis yavuze ku banyamakuru bashyize ku karubanda ‘abihaye Imana’ bakorera ihohoterwa...

Papa Francis yavuze ku banyamakuru bashyize ku karubanda ‘abihaye Imana’ bakorera ihohoterwa abana biganjemo abahungu

Kuri uyu wa gatandatu, umushumba wa Kiriziya gaturika kw’Isi, papa Fancis yavuze ku banyamakuru batahuye ndetse bagashyira amakuru hanze agaragaza uburyo abihaye Imana bamwe na bamwe bakorera ihohotera rishingiye ku gitsina abana batarageza ku myaka y’ubukure.

Papa Francis yashimye abanyamakuru n’itangazamakuru muri rusange ryashyize hanze akaga abana bahura nako mu maboko ya bamwe mu ‘bihaye Imana ‘ bakomeza kwangiza isura ya Kiriziya gaturika.

Mu magambo ye ati “Ndabashimira kubw’uko mukomeza kutubwira ibitagenda neza muri Kiriziya, kuba mudufasha kutabihishya munsi y’umusambi ndetse no kubw’ijwi muha abana bahohoterwa.”

Ibi yabivuze ubwo yari mu muhango wo guha icyubahiro abanyamakuru babiri: Philip Pullella wa Reuters, na Valentina Alazraki wa ‘Noticieros Televisa’ bagize uruhare rukomeye mu kugaragaza ibibera inyuma y’amarido muri Vatican mu myaka yose bamaze mu mwuga w’itangazamakuru.

Inkuru zivuga kw’ihohoterwa rikorerwa abana muri Kiriziya Gatorika zambere zavuzwe cyane mu mwaka wa 2002 ubwo ikinyamakuru ‘The Boston Globe’ cyandikaga inkuru zivuga ku buryo abapadiri bamwe basambanya abana bato ndetse bagahishyirwa ntibahanirwe icyo cyaha. Guhera icyo gihe, Ibi byaha byagiye bishyirwa hanze muri kiriziya zo mu bindi bihugu.

Ibi byongeye gufata umurego ubwo mu kwezi gushize iperereza mu Bufaransa ryatahuye ko ‘abihaye Imana’ bo muri Kiiziya gaturika muri icyo gihugu bakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina abana barenga 200,000 mu myaka 70 ishize, abenshi muribo bari hagati y’imyaka 11-14 y’amavuko biganjemo abahungu.

Kuva Papa Francis yajya ku ntebe y’ubupapa mu 2013, yagiye ashinjwa kudaha agaciro cyane iki kibazo, ndetse akizera amakuru yahabwaga n’abandi bapadiri. Ariko kuva mu 2018 Francis yatangiye kujya avuga byeruye kuri iki kibazo, yemera ko yibeshye ku byabereye muri Chile, ndetse avuga ko Kiriziya Gaturika itazigera yongera guhishira inkozi z’ibibi zifata kungufu abana. Mu 2019, Papa Francis yatangije ‘urugamba’ rwo kurwanya icyaha ‘gikwiye guhanagurwa kw’Isi’.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here