Home Mu Mahanga America , China , Russia bikomeje umwuka mubi wokutumvikana muri COP26 ,...

America , China , Russia bikomeje umwuka mubi wokutumvikana muri COP26 , Glasgow [inkuru-irambuye]

I Glasgow , mubwami bw’ubwongereza mu gihugu cya Scotland niho Hari kubera Imana ya COP26 itegurwa n’umuryango wa UN yiga kumihindagurikire y’ikirere n’uburyo bwo kugabanya ibyuka bibi byoherezwa mu kirere.

COP26, ni Imana irikuba kunshuro ya 26 ikaba yaritabiriwe n’ibihugu bigera kuri 200 , muri iy’inama intumwa zivuye mu bihugu 200 byitabiriye iy’inama batangiye bagaragaza uburyo ibihugu byabo bizagabanya imyuka ihumanya ikirere bitarenze umwaka wa 2030 , nkuburyo bwo gufasha uyu mubumbe kubaho ufite ubuzima.

Mu gihe Hari ubushyuhe bwinshi ku isi bukomoka ku myuka ihumanya ikirere iterwa n’abantu , abahanga mubinjya n’ubumenyibwisi bagiriye inama abatuye isi ko hakagize igikorwa hakagabankwa ibyuka bihumanya ikirere , mukurinda isi amakuba ishobora kuzahuranayo bikomotse kuri ubu bushyuhe buri kuba bwinshi ku isi.

Perezida wa America , Joe Biden witabiriye iy’inama yanenze cyane bikomeye ibihugu nk’ubushinwa kumwe n’uburusiya kuba bitaritabiriye iy’inama ya COP26 kandi ari ikibazo kiremereye kireba abatuye isi bose , Biden yavuze atariye indimi avugako igihugu nk’ubushinwa ,uburusiya bititabiriye iy’inama aribyo bifite uruhare runini mu kohereza ibyuka bibi bihumanya ikirere.

Nyuma yuko perezida Biden yibasiye ubushinwa kumwe n’uburusiya , ubushinwa bubinyujije muri minisiteri y’ububanyinamahanga bwa subije perezida Biden buvugako ibikorwa biruta amagambo Masa atagira ibikorwa nkaya Biden .

Minisitiri w’ububanyinamahanga w’ubushinwa yakomeje avugako kuba America kungoma ya bwana Dolnad Trump yarikuye mu masezerano yiswe aya paris byangije ibinjyanye n’imikorere n’amasezerano yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere rero ko ibihe isi ubu irimo ahanini byakuruwe n’igihugu cya America.

Kuri ubu igihugu cy’ubushinwa nicyo kiza ku mwanya wa mbere mukohereza ibyuka bihumanya ikirere bugakurikirwa na leta zunze ubumwe za America naho uburusiya buza kumwanya wa 5 mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere ku isi , ubushinwa n’uburusiya bukaba bufite intego ko mu mwaka 2060 bazaba bafite ikiswe 0net (0%) mukohereza ibyuka bibi bihumanya ikirere.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here