Mumpera ziki cyumweru tariki 31 Ukwakira umwaka wa 2021 Mu gihugu cy’ubutariyani hateganyijwe kubera inama ihuza ibihugu bya mbere kw’isi bikize kurusha ibindi inama imaze kumenywa ku izina rya G20.
Iyi nama ikaba igiye kuba hari ibibazo by’uruhurirane biri hagati yibi bihugu bya G20 bikize kw’isi doreko igihugu nka leta zunze ubumwe za America muri iyi minsi kitarebana neza n’igihugu cy’ubushinwa ku kibazo cya Taiwan hakazamo n’ibibazo by’amasezerano ya AUKUS nayo yakuriye amakimbira muri ibi bihugu byitwako bikize kw’isi.
Inama ya G20 ikaba igiye kuba byaramaze kwemezwako perezida w’ubushinwa Xi Jinping kumwe na perezida w’uburusiya Vladimir Putin batazitabira iy’inama kuburyo bw’imbona nkubone ahubwo ko bazakoreshe uburyo bw’ikoranabuhanga (video Call) binyuze kuri murandasi (Internet).
Muri iy’inama ya G20 biteganyijweko baziga kubibazo bitandukanye byugarije isi kuri ubungubu harimo nk’ikibazo kimihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikibazo cy’ubukungu bw’isi bwifashe nabi,hazaganirwa kandi no ku kibazo cy’ubusumbane kigaragara kuri ubu cyazankwe n’icyorezo cya Covid-19 hamwe nisaranganya ry’inyingo za Covid-19 ku isi.
Iy’inama ya G20 ikaba igiye kuba mbere y’inama y’umuryango wa bibumbye nayo yiga ku kibazo kimihindagurikire y’ikirere COP26 izatangira kuwa mbere tariki ya 1 Ugushyingo umwaka wa 2021 iy’inama yo ikaba izabera Glasgow Mu gihugu cy’Ubwongereza.