igihugu cya leta zunze ubumwe za America kiri munzira zo kwishyura ayagera kuri miliyoni 1 y’amadorari ya America imiryango y’abanya-mexico yatandukanyijwe ku mupaka uhuza igihugu cya leta zunze ubumwe za America n’igihugu cya Mexico.
Abanya-Mexico ubwo bageraga ku mupaka wa leta zunze ubumwe za America bashaka ubuhunguro leta ya America yemereye abana gusa naho ababyeyi babo babuzwa kw’injira Mu gihugu cya America,ubuyobozi bwa America buyobowe na Biden buri guteganya gutanga amadorari ibihumbi 450 by’amadorari kuri buri muntu ku muryango yabimukira batandukanyirijwe ku mupaka wa manjyepfo uhuza America na Mexico.
Ikinyamakuru cya Al Jazeer dukesha iy’inkuru kivugako nkuko raporo ibigaragaza ivugako icyikemezo cyafashwe bashaka gukemura ibibazo birimo Amazina y’abana batandukanye n’ababyeyi nyuma yo kwambuka umupaka bashaka ubuhunguro muri leta zunze ubumwe za America bavuye mu gihugu cya Mexico.
Bivugwako imiryango igera kuri 940 yabimukira muri leta zunze ubumwe za America igizwe n’ababyeyi n’abana ifite ibibazo by’amaranga mutima bimara igihe kirekire ndetse n’ibibazo by’ihahamuka n’imitekerereze mibi kubera gutandukana kw’imyaka myinshi n’imiryango yabo.
Ibi bije nyuma yaho perezida joe Biden akomeje kotswa igitutu nga akemure ikibazo cya bimukira banjya muri America kuko ari isezerano yatanze ubwo yiya mamarizaga kuba perezida wa America avugako azakemura ikibazo cyabinjira n’abasohoka muri America.
Ubuyobozi bwa Bwana Doldan Trump bwari bwarashyizeho politike yiswe zero(0) yokutihanganira abimukira bashakaga kw’injira Mu gihugu cya leta zunze ubumwe za America , ubuyobozi bwa perezida joe Biden bukaba bwariyemeje guhindura iyi politike ya shyizweho na mugenzi we Doldan Trump.
Source : Al Jazeera