minisitiri Dr Edourd Ngirente, yasabye abapolice gukurikirana ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabunga akaba yabibasabye kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 ubwo yasozaga icyiciro cy’ikosi ya cadete ya police Mu Rwanda icyiciro cya 11 cyigizwe naba police 656.
Mu muhango wo gusoza icyiciro cya 11 cyaba Police icyiciro cyo murwego rwa bofisiye bato, nyuma yo kubabwika ipeti kububasha ahabwa na perezida wa Repabulika y’U Rwanda ministiri w’intebe Ngirente yasabye abapolice basoje amasomo ku rwego rw’abafisiye Mu ishuri rya gishari kobazakomeza kurangwa n’umuco wabaranze Mu gihe bari bamaze kirenga umwaka bari bamaze bakurikirana amasomo yabo.
Abapolice basoje amasomo ku rwego rw’abafisiye Mu ishuri rya gishari bari Mu byiciro bitandukanye bigize inzego z’umutekano harimo abapolice , urwego rishinzwe imfugwa n’abagororwa , abakozi ba RIB na bakozi b’ikigo gishinzwe iperereza n’umutekano.
Umuyobozi w’ishuri rya Gishari police training school Commision of Police (CP) Robert niyonshuti yavuzeko mu gihe kirenga umwaka bari bamaze Mu masomo abapolice basoje amasomo bahigiye amasomo menshi atandukanye azabafasha Mu kazi bagiyemo gutangira ko kandi bazatanga umusaruro mwiza.
Aya masomo yatangiye tariki 30 Kanama umwaka 2020 yitabirwa n’abapolice 663 ba barindwi muribo ntibabashije gusoza aya masomo Kubera impamvu zimyitwarire n’ikibazo cy’uburwayi akaba yasojwe kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ukwakira umwaka2021.