Abakozi bakoreraga sosiyete barenga 50 itwara abantu n’ibintu, Alitalia, bakoreye imyigaragambyo ituje mu mujyi wa Rome biyambura impuzankano zabo basigara bambaye imyenda y’imbere gusa.
Sosiyete ya Alitalia yari imaze imyaka ifite ibibazo byinshi by’ubukungu yahagaritse ibikorwa byayo muri uyu mwaka aho urugendo rwayo rwa nyuma rwabaye mu cyumweru gishize kuwa 14 Ukwakira.
Iyi sosiyete ya Alitalia yahise igurwa n’indi sosiyete nshya yitwa ITA ndetse ikomeza gukoresha zimwe mu ndege zari zisanzwe ari iza Alitalia. Nyuma iyi sosiyete nshya yagumanye abakozibari munsi ya 3000 mu bakozi barenga 10,000 bakoreraga Alitalia, ubwo abarenga 7000 babura akazi kabo, bivugwa ko n’abahawe akazi bagabanyirijwe umushyahara cyane.
Bamwe mubakoreraga Alitalia bikusanyirije mu mujyi wa Rome mu Butariyani mu myigaragambyo, bahekura ibikapu byabo ku ntugu, bambara ibirenge ndetse bakuramo imyenda basakuza bari “Turi Alitalia”.