Home Amakuru Abanyeshuri 2 ba b'anyarwanda bigaga Uganda bafashwe batashye mu Rwanda barekurwa aruko...

Abanyeshuri 2 ba b’anyarwanda bigaga Uganda bafashwe batashye mu Rwanda barekurwa aruko batanze amafaranga ibihumbi 400 by’amashiringi ya Uganda( Inkuru-irambuye)

kuri uyu wa kabiri tariki 19 ukwakira , abanyeshuri 2 ba b’anyarwanda bigaga muri kaminuza ya Bugemo muri Uganda bafatiwe ku mupaka wa Uganda batashye mu Rwanda barekurwa aruko hatanzwe ibihumbi 400 by’amashiringi ya Uganda.

Uwitwa Ndayishimiye Aimable w’imyaka 27 uvukira mu Karere ka Rubavu ndetse na Kabahizi Marry w’imyaka 25 ukomoka mu ka Karere ka Gasabo mu munjyi wa Kigali bose bigaga muri iyi Kaminuza ya Bugemo muri Uganda , bakaba barafashwe tariki 18 ukwakira bafatiwe ku mupaka wa Uganda , Ndayishimiye yatangiye kwiga muri Kaminuza ya Bugemo umwaka wa 2015 yiga ibinjyanye n’icungamutungo(Accounting) naho Kabahizi yatangiye kwiga muri iyi Kaminuza mu mwaka was 2016 yiga ibinjyanye n’ikoranabuhanga (Networking).

Aba banyeshuri uko ari 2 batangajeko bageze mu Karere ka Mbarara muri Uganda kuri bariyeri ya gisirikare cya Uganda bakurwa mu modoka yari ibanjyanye kugahato maze banjyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare cyari Mbarara kitwa Makenke bavuzeko batwawe n’abasirikare 3 ba Uganda maze bafungirwa aho ngaho amasaha agera muri 5 bashijwa kunjya mu Rwanda ngo kandi imipaka ifunze.

Abanyeshuri bavuzeko mbere yo gufatwa bari babimenyesheje ababyeyi babo , umubyeyi wa Ndayishimiye Yifashishije inshuti ye y’umugande injya muri icyo kigo cya gisirikare cyari Mbarara ,injya kunjya mu mishyikirano n’abasirikare ba Uganda kuko abo banyeshuri bari basabwe gutanga amafaranga agera kuri miliyoni y’amashiringi ya Uganda kugirango barekurwe Kandi batayafite , bavuzeko kubera iyo nshuti y’umubyeyi wa Ndayishimiye abasirikare bemeye kugabanya amafaranga bari babaciye bageza ku bihumbi 400 by’amashiringi ya Uganda babona kubareka barataha.

Aba banyeshuri bageze ku mupaka wa Kagitumba uyu munsi tariki 19 ukwakira , bakaba bavuzeko aho mu kigo cya gisirikare bari bafungiye bahasize undi muryango w’umunyarwanda ugizwe n’abantu 6 bafashwe nabo baza mu Rwanda bavugako n’imodoka yabo igipari ikirimo n’ibikoresho byabo ngi ikindi kandi ngo nuko abasirikare bari mu kigo cya Makenke bavuga ikinyarwanda neza cyane, abanyeshuri bakaba bavuzeko inzego zu mutekano za Uganda zikomeje guhohotera abanyarwanda bari muri Uganda basa abanyarwanda ku tanjya muri iki gihugu cya Uganda.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here