Home Mu Mahanga Ubushinwa bwohereje indege 38 z'intambara mu kirere cy'ubwirinzi bwa Taiwan

Ubushinwa bwohereje indege 38 z’intambara mu kirere cy’ubwirinzi bwa Taiwan[Inkuru]

Kuri uyu wa gatanu nibwo leta ya Taiwan nibwo yavuzeko igihugu cy’Ubushinwa cyongeye kuvogera bikomeye ikirere cya Taiwan cyohereza indege zitagira umupilote zizwi nka dorone (dron) zigera kuri 38, Taiwan ikavugako ari ukuvogerwa kwa mbere gukozwe n’igihugu cy’Ubushinwa.

Minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Taiwan mu kiganiro yatanze yavuzeko indege z’Ubushinwa zagaragaye mu kirere ki gihugu cye aricyo cya Taiwan zirimo nizifite ubushobozi bwo kurasa ibisasu bya kirimbuzi , igihugu cya Taiwan mu buryo bwihuse yahise yohereza indege zayo mu kirere inashyiraho uburyo bwokwirinda ibisasu byakirimbuzi yaba yaraswaho doreko umubano w’ubushinwa na Taiwan udasanzwe wifashe neza, mu busanzwe hari amakimbirane hagati y’ibihugu byombi ,ubushinwa bufata Taiwan nk’intara yigometse kubutegetsi bw’ubushinwa gusa Taiwan niyo siko ibyumva ivugako Taiwan ari igihugu gifite leta y’igenga.

Mu itangazo ryatangajwe na minisiteri y’ingabo ya leta ya Taiwan yavuzeko indege 25 z’igisirikare cy’ubushinwa yazagaragaye mu kirere cy’amajyepfo agana uburengerazuba bw’akarere ka ADIZ mu masaha y’amanywa zizenguruka hafi y’ibirwa bya Pratas Island, ubwo ibi bikorwa by’indege byabaga leta y’Ubushinwa ikaba yiziyizaga imyaka 72 imaze hasinzwe Repubulika ya rubanda y’ubushinwa . ubushinwa bikaba bwaratangaje mbere hose ko izingendo z’indege za bwo zigamije kurinda ubusugire bw’igihugu cy’ubushinwa kandi ko buryamiye amajanja ku mugambi w’ibanga utemewe urihagati ya Taiwan na America .

Kuri uyu wa gatandatu minisiti w’intebe muri Taiwani witwa Su Tseng-Chang aganira n’itangazamakuru yagize ati”ubushinwa bumaze igihe kinini buri mu bikorwa by’ubushotoranyi by’agisirikare ku gihugu cya Taiwan ku bushake kandi ntawabushotoye , buhugabanya umutekano wo mu Karere “.

Akarere k’ubwirinzi bwo mu kirere, ni agace kari hanze y’ikirere k’igihugu ariko ari ahantu indege z’amahanga zigera zikaba zishobora kumenyekanisha umwirondoro wazo ,no kugenzurwa mu nyungu z’umutekano w’igihugu runaka.

Source:bbc

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here