Umuyobozi wa Al-Qaeda Ayman Mohammed Rabie al-Zawahiri wamaze igihe kirekire ari umuyobozi wa kabiri muri Al-Qaeda akaba n’umwe mu bantu 10 bateguye ibitero byagabwe kuri leta zunze ubumwe za America mu mwaka 2001, hari hashize igihe havugwa inkuru yuko Ayman Mohammed Rabie al-Zawahiri yapfu , uyu mugabo akaba yarongeye kugaragara kuri video avuga imigambi ya Al-Qaeda ubwo muri America habaga umuhango wo kibuka kunshuro ya 20 maze bitangaza benshi mu bayobozi ba America bari baramaze kwiyumvisha ko yapfuye ,leta zunze ubumwe za America.
Ikigo cya Site Intelligent Groupe gikorera muri leta zunze ubumwe za America gishinzwe gukurikirana ibyimitwe y’iterabwoba nicyo cyabanjije kubona iyi video maze kivugako Ayman Mohammed Rabie al-Zawahiri watagajweko yapfuye atigeze apfa kuko yagaragaye kuri video nshya yashyizwe hanze na Al-Qaeda ,Rita Katz umuyobozi w’ikigo SiteIntelGroup abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “mu gihe hari ibihuha bivugako umuyobozi wa Al-Qaeda Ayman Mohammed Rabie al-Zawahiri yapfuye yongeye kugaragara muri video ingana n’iminota 60, ati iki ni ikimenyotso ntamusiga kigaragazako al zawahiri agihari kandi ntaho yagiye nkuko byatangajwe mu mperza za 2020”.
Rita Ketz yavuzeko iyi video ari iyogushidikanyaho nanone ati kuba al zawahiri atarigeze avuga ku ngingo yokuba aba-talibani barasubiranye ubutegetsi bwa Afghanistan akavuga gusa ku itahuka ry’ingabo za America ziva muri Afghanistan , mu busesenguri bw’ikigo cya SiteIntelGroup kivugako wasanga aba-taliban barafashe ubutegetsi Al Zawahiri yarapfuye kikavugako impamvu nuko kuva kw’ingabo za America ari ibintu byatangiye kuvugwa kera maze Al Zawahiri Akaba yarabivuzeho maze akaza gupfa.
Ayman Mohammed Rabie al-Zawa
Ayman Mohammed Rabie al-Zawa umuyobizi wa Al-Qaeda bivugwako yibera munsi y’ubutaka bikaba bigoranye cyane kuba America yamufata mu biganza byayo , Al Zawahiri yabaye umuyobozi wa Al Qaeda nyuma y’urupfu rwa Osama aba bagabo bose bahujwe n’amahampe akarishye ya kisiramu yokwamagana ngo abakafiri bose bo mu burengerazuba bw’isi Al Zawahiri akaba yarayoboye Al Qaeda nyuma y’ukwezi kumwe gusa Osama amaze kwicwa ,Al Zawahiri nyuma yokuba umuyobozi wa Al Qaeda akaba yarayise aba umuntu wa mbere ushakishwa ku isi ariko ku geza nanubu akaba atarafatwa doreko America inshuro nyinshi yagiye itangazako haburaho akantu gato agafatwa ariko nanubu ikaba itaramufata Al zawahiri akaba ari umuntu America itinya kurusha nuwo yasimbuye kubutegetsi bwa Al Qaeda ariwe Osama.
Al Zawahiri akaba afatwa nk’ubwonko bw’ibitero byose byabaye umutwe wa Al Qaeda wagabye kuri leta zunze ubumwe za America ku isi yose ahitwako hose habarizwa ibikorwa bya America , Al Zawahiri ni umugabo umaze gusimbuka imipangu itabarika ya America yo kumwica nyuma y’amezi atandatu hagabwe ibitero kuri America Al Zawahiri yaciye muri humye abakomando ba America inshuro 4 zose babaga bamufite mu bipimo byabo bikarangira batamurashe bamubuze , umwe mu bagore ba Al Zawahiri n’abana be 2 bapfiriye mu bitero bya Torobora by’ingabo zo mu burengerazuba bw’isi zashagaga gushyira hasi ibyihebe byose nyuma yuko America yari Imaze kw’igarurira Afghanistan mu mwaka 2001,Al Zawahiri ni umugabo 1 mubagabo 10 usigaye mu bateguye ibitero byibasiye America mu mwaka wa 2001 akaba yarashyiriweho amafaranga anagana na 25$ z’amadorari ya America kuhuzafata uyu Al zawahiri doreko imyaka ibaye myinshi ashakishwa na leta zunze ubumwe za America.
Somaizindi Nkuru :Al-Qaeda :Nyuma y’igihe kinini, uyu mutwe w’iterabwoba wasohoye video Imara Isaha y’umuyobozi wayo Ayman Mohammed Rabie Al-Zawahiri wavuzweho kuba yarapfuye
Amashusho agaragaza umuyobozi wa Al Qaeda , Ayman Mohammed Rabie al-Zawahiri