Mu mukino wa huzaga Brazil ikina na Argentina mu gushaka tike y’igikombe cy’isi umwaka 2022 muri Quatar , ni umukino wahagaritswe ugitangira kuko hashize iminota 6min gusa utangiye maze imvururu ziravuka bituma Conmebol itangazako uyu mukino usubitswe , nyuma yuko umukino usubitswe Brazil yiciyemo ibice 2 maze bikinira umukino ubwabo w’imyito maze umuzamu Weverton atsindamo igitego.
Brazil na Argentina bari bongeye guhura nyuma y’igihe gito igihugu cya Argentina gitsinze Brazil ku mukino wa nyuma wigikombe cya Copa America , kuri uyu mukino wabaye murukerera rwo kuri iki cyumweru watangiye gukinwa , bigeze ku munota 6min gusa abashinzwe ubuzima bo mu gihugu cya Brazil bateye mu kibuga binjiramo bashaka kugirango birukane abakinnyi 4 mu kibuga ba Argentina aribo Buendia, Emiliano Martinez, Giovani Lo Celso na Cristian Romero babashija kwinjira mugihugu babeshye.
Aba bakinnyi bose uko ari 4 ni abakinnyi bakina muri shampiyona y’ubwongereza Premier League aba bakinnyi bashinjwako batubahirije amategeko yo kwirinda no gukumira icyorezo cya covid-19 muri Brazil bivugwako ngo babeshye maze binjira mu gihugu, ngo nyuma yo kuva mu gihugu cy’ubwongereza mbere y’iminsi 14 ntibigeze nta rimwe banjya mukato nkuko bitegetse maze banarengaho banjya gukina umukino wabahuzaga na Brazil .
umukinnyi Messi wagaragaye mu mafoto ahagararanye na Neymar bakina mw’ikipe imwe ya PSG bakongera kugaragara ku mafoto bose barira umunyamakuru amubajije ku kibazo kibaye yavuze ati “Bashoboraga kudukuraho hashize iminsi 3 kuva tuhagera. Kuki bategereje ko umukino utangira kugirango bakore ibi? Iyi ni impanuka rwose.ni ibyago duhuye nabyo”