Home Imyidagaduro Umuhanzi Bruce Melody Agiye kwitabira Iserukira muco rya AFRICA MUZIC FESTIVAL muri...

Umuhanzi Bruce Melody Agiye kwitabira Iserukira muco rya AFRICA MUZIC FESTIVAL muri Canada[amafoto]

Umuhanzi Bruce Melody ukora injyana ya Afrobeat ukunzwe n’abenshi mu Rwanda anjyiye kwitabira festival nya-africa y’umuziki izabera mu gihugu cya Canada ku itariki 8 Ukwakira umwaka 2021 , iri serukira muco riba buri mwaka ryitabirwa n’abahanzi nya-Africa akaba ariwe watoranyijwe nku muhanzi uzitabira iri serukira-muco nyafrica Africa muzic festival akaba azahurira ku rubyiniro rumwe n’umuhanzi Hormonize wo muri Tanzania nawe ukomeje kuzamuka neza mu muziki wa Tanzania no muri East Africa.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abanyarwanda benshi kandi ukomeje kwigaragariza abakunzi b’umuziki nyarwanda agiye kwitabira festival nyafurika ikomeye muma festival akomeye aba buri mwaka uyu muhanzi Bruce Melody akaba azahurira kuri stage imwe n’umuhanzi Hormonize wo muri Tanzania , umuvugizi wa Bruce Melody Ndayisaba Lee aganira ni itangazamakuru yavuzeko umuhanzi Bruce Melody yiteguye guhagararira umuziki nyarwanda neza muri African Music Festival mu gihugu cya Canada kandi kuri ubu imyiteguro ikaba irimo iragenda neza , Lee yanabwiye itangazamakuru ko kandi nyuma yiki gitaramo umuhanzi Bruce Melody azayita yitabira igitaramo kizabera Dubai tariki ya 30 Ukuboza mu kiswe Kigali Night ikigitaramo cyikazabera hagati mu mazi mu bwato bunini buzwiho kwakira ibitaramo bitandukanye.

Uyu muhanzi mubitaramo yateganyije byo kuzenguruka isi akaba igitaramo cye yari guheraho mu gihugu cy’uburundi cyika cyarahagaritswe kubera impamvu z’icyorezo cya covid-19 akaba yaravuzeko bya mubabaje kuba ataragiye gutaramira abafana be bo mugihugu cy’uburundi ariko avugako umunsi byemewe igitaramo kikaba bangomba gukora ibirori bidasazwe ko abakumbuye kandi abahoza ku mutima , ibi bikaba bibaye incuro ya 2 apanga gukorera igitaramo muri iki gihugu bikarangira bipfuye abibajijweho yavuzeko nubwo bipangwa bikarangira bipfuye atari we biba byaturutseho , Bruce Melody akaba ari umuhanzi nyarwanda ukomeje gukora uduhigo twinshi aho aherutse kuba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda usinyiye miriyari 1 y’amafaranga yu Rwanda yo kwamamaza ikigp gicurura ibiribwa kuri Internet .

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here