Nyuma y’iminsi mu ntambara yoguhangana hagati ya leta ya Afganistan ihangana n’abarwayi ba bataribani , nyuma y’uko ingabo za leta zunze ubumwe za America ziviriye muri iki gihugu , bamwe bakomeje gushinja leta ya America ko ntacyo irigukora kandi yakagize icyo ikora bamwe bakavugako America iba ishaka inyungu ngo rero aho zishize irahava ikigendera batangiye no kubigira urwenya bavugako yataye Afganistan ikanjya DR Congo doreko umutwe w’ingabo za America udasazwe ubungubu wageze mu gihugu cya DR Congo .
Nyuma yo gufatwa ku munjyi wa Kabul n’abarwanyi ba bataribani hamaze kubarurwa abagera kuri 5 biciwe ku kibuga cy’indege cy’umunjyi wa Kabul bishwe na masasu , nyuma yuko umunjyi wa Kabul ufashwe n’abarwanyi ba bataribani habaye uruhurirane rw’ibintu byinshi harimo akaduruvayo ka bantu benshi banjyaga ku kibuga cy’indege , amasasu menshi yaraswaga munjyi mukuru Kabul , kwinjira mu nyubako ya perezida kubarwanyi bataribani no gufata inyubako zimwe na zimwe za leta mu minota mike umunjyi wa Kabul ufashwe na bataribani habaye uruhurirane rw’ibintu byinshi.
perezida Ashraf Ghani abinyujije ku rukutarwe rwa Twitter mbere yo guhunga igihugu yarayoboye yandikiye ubutumwa abarwanyi ba bataribani mu butumwa bwuzuye agahinda yagize ati
“uyu munsi mfashe icyemezo gikomeye, mbererekeye ingabo z’abataribani bashaka kwinjira mu ngoro y’umukuru w’igihugu nsize igihugu nteguriye ubuzima bwange bwose ntiyemeza kukirinda kandi ninako nabigenje mu myaka 20 ishize niba hari abantu batabarika bishwe muri ururugamba kandi abarwanyi bakaba bashaka gusenya umunjyi wa Kabul wose, ibyo bivuzeko ndamutse ntagiye umujyi wa Kabul wasenywa burundu kandi miriyoni zirenga 6 zihutuye zahura n’ibizazane bikaze, ibyo ngibyo abataribani babikoze kugirango bankure ku butegetsi babikora bagaba ibitero ku baturage ba Kabul n’umurwa wa Kabul mu kwirinda kumeneka kwa maraso menshi natekereje ko kugenda aricyo gisubizo cyiza , abataribani babashije gutsinda urugamba rwa masasu ubungubu nibo bagiye kuba barinda icyubahiro cya Afganistan n’abanya-Afganistan kumwe n’ubusugire bwa Afganistan yakomeje ati nkuko mubizi mwese ntagihe kigeze kubaho mu mateka ko ubutegetsi bufashwe munduru butanga ubusugire kumuntu ntumwe”
yasoje asaba abataribani gushyiraho umurongo uhamye maze mugabane n’abaturage byose mu gihugu nange ahondi nzatanga umusanzu wanjye nshoboye mu iterambere ry’igihugu , nyuma y’ubu butumwa nta makuru ya perezida yongeye kumenyekana doreko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tajikistan yahakanyeko perezida Ashraf Ghani yahungiye muri icyo gihugu byongera urujijo kubuhungiro bwa perezida Ashraf Ghani.