Nyuma yuko perezida wa America Joe Biden atangajeko ingabo za leta zunze ubumwe za America zigiye kuva mu gihugu cya Afganistan mu ntambara bari bamazemo imyaka myinshi akavugako aho bigeze leta ya Afganistan nayo ingomba kwicungira umutekano bagahanga n’umutwe wa bataribani unjyendera ku mahame ya kisiramu , nyuma y’iminsi 90 abataribani bafashe umunjyi wa Kabul.
Bwana Abdullah Abdullah uhagarariye Inama y’igihugu ishizwe ibiganiro bya mahoro mu kibazo cya leta ya Afganistan na bataribani barwanya leta ya Afganistan , abicishije kurukutarwe rwa Facebook bwa Abdullah Abdullah yatangajeko perezida Ashraf Ghani atakiri mu gihugu yahunze ariko siyatangaje aho perezida yerekeje asaba ubuhungiro nyuma ariko byaje gutangazwa ko yahungiye mu gihugu cya Tajikistan , bikavugwako yahunze akoresheje indege mbere yuko abarwanyi ba bataribani bafata ikibuga cy’indege cy’umunjyi mukuru wa Kabul , abataribani bakaba bafashe umunjyi wa Kabul perezida Ashraf Ghani yamaze guhunga igihugu amakuru dukura mu ihembe rya Al Jazeera.
Umuvugizi w’abataribani yabwiye ikinyamakuru cya Al Jazeera ko bakomeje kurwana bagomba gufata igihugu n’uduce rwacyo rwose gusa akavugako batazi neza niba koko perezida Ashraf Ghani yahunze igihugu ko bagishakisha amakuru y’impamo niba koko yaba yahunze , abasesenguzi mu bya politike n’intamabara bumvikana mubiganiro byinshi bavugako leta ya Afganistan imeze nkaho yemeye ko yatsinzwe bishobokako mu masaha make hari bube hatangajwe leta nshya y’abataribani.
Nyuma y’ukwezi kumwe muntambara , muri Afganistan abaturage biki gihugu bagaragazako bishimira leta nshya ya bataribani kurusha kwishimira leta bashyiriweho na leta zunze ubumwe za America , usanga mu gihugu cya Afganistan ahamaze gufatwa na bataribani abaturage barasubiye mu mirimo yabo isanzwe ntakibazo kandi bacungiwe n’umutekano n’abarwanyi ba bataribani ariko ugasanga hari abavuye mubyabo barahunze mu duce abataribani batarafata , lata y’abataribani ikaba yari yarakuwe ku butegetsi bwa Afganistan n’ingabo za leta zunze ubumwe za America .
Source : Al Jazeera