umunyemari Félicien Kabuga ufatwa nku muterankunga mukuru wa jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 mu Rwanda , umuryago we wasabyeko urubanza rurengwamo uyu mugabo Félicien Kabuga rwaseswa kubera gusaza atagifite ubushobozi bwo kuburana, Félicien Kabuga kurubu akaba ari mu maboko yubutabera aho akurikiranwe n’urukiko mpuzamahanga rwa sigaranye imirimo yizahoze ari inkiko zari zarashyiriweho igihugu cy’u Rwanda kumwe n’igihugo cya Yugoslavia , Félicien Kabuga kurubu akaba akurikiranweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Umuryango wa Félicien Kabuga byumwihariko umuhungu we Donasie Kabuga Nshimyumuremyi yabwiye Radio ijwi rya America ivugira mu karere k’ibiyaga bigari ko se Félicien Kabuga adafitiye ikizere umwunganira we mu byamateko , abagize umuryago we barasaba urukiko ko umuburanira yahindurwa kuko batamwizeye kuko ngo haribyo akora yiyishayisha bakemezako Félicien Kabuga adashoboye kwiburanira kubera gusaza .
Félicien Kabuga ni umugabo ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 akaba yarashakishwaga na leta y’u Rwanda hasi yeju akaba yarafashwe tariki 16 Gicurasi mu mwaka 2020 agafatirwa mu nyengero z’umunjyi wa Paris mu gihugu cy’ubufaransa , akaba yari amaze imyaka igera kuri 23 ashakishwa n’igipolisi mpuzamahanga ariko bikarangira agicitse akabashinjwa ibyaha birimo nokubara ariwe muterankunga mukuru wa jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 .
Sources :BBC