Umukuru w’igihugu nyakubahwa perezida Paul Kagame yahaye abagororwa b’abagore bagera ku 10 imbabazi ku cyaha bahamijwe n’inkiko cyo gukuramo inda , itegeko nshinga rya Repaburuka y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 rya vuguruwe mu mwaka wa 2015 mu ngingo yaryo yi 109 riha perezida wa Repuburika y’u Rwanda ububasha bwo gutanga imbabazi. izi mbabazi zatangajwe Mu inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 30/07/201 .
Muri iy’inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro , yatangajeko yemeje ifungurwa ryagateganyo rya bagororwa bagera kubihumbi bine na maganarindwi na mirongo inani nu umwe (4,781) bahamijwe n’inkiko ibyaha bitandukanye , abinyujije kurukutarwe rwa Twitter minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, minisitiri Johnston Busingye yavuzeko perezida wa Repaburika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 na bandi bagororwa batandukanye bari bakatiwe n’inkiko igufungwa .
Kurukuta rwa bwana Busingye Johnston “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bose bahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda mu buryo butemewe. Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi irekurwa ry’agateganyo 4781 bakatiwe.”
Mu mwaka ushize wa 2020 muri Gicurasi umukuru w’igihugu nyakubahwa perezida wa Repaburika Paul Kagame na bwo yatanze imbabazi ku muntu umwe na bakobwa bagera kuri 50 bahamijwe n’inkiko icyaha cyo gukuramo inda