Ikipe ya APR FC nyuma y’igihe gito imaze itwaye igikombe cya shapiyona yu Rwanda ikaba mu makipe yari kuzitabira igikombe cya CECAFA Kagame Cup igikombe cyama-club umwaka wa 2021 yatangajeko yikuye mwirushanwa kubera ibibazo by’icyorezo cya Covid-19 , itazitabira iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzania , iki gikombe cyikaba giterwa inkunga n’umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame ashoramo ayagera ku bihumbi mirongo itandatu bya madorari.
igikombe CECAFA Kagame Cup cyama-club ngaruka mwaka ubungubu kigiye kuba mu bihe bidasazwe harimo icyorezo cya Covid-19 , cyikaba cyizatangira tariki 1 /08 cyikazageza tariki ya 15/08 , ubwo iki gikombe giheruka gukinwa ikipe ya KCCA Fc yo muri Uganda niyo yari yakegukanye ikaba izanitabira nanone iki gikombe ije kongera kurebako yakongera kugitwara , CECAFA Kagame Cup iki gikombe kikaba kigiye kubera mu gihugu cya Tanzania mumjyi wa Dar es Salaam kuri sitade ya Benjamin Mkapa stadium kumwe n’iyi kipe ya Azam Fc yitwa Azam complex stadium abashinzwe gutegura iki gikombe bakaba baratangaje nuko amakipe azahura mu matsinda arimo ku makipe yitabiriye , iri rushanwa nubwa mbere rigiye kuba nta kipe y’igihugu cy’u Rwanda iryitabiriye.
CECAFA Kagame Cup , igizwe na matsinda atatu buri tsinda harimo amakipe atatatu itsinda rya mbere harimo ikipe ya KCCA FC yo muri Uganda ifite iki gikombe ,le messager Fc yo mu Burundi ,KMKM FC yo muri Zanzibar . mu itsinda rya kabiri harimo ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania , Tusker Fc yo muri Kenya , Atlabara Fc yo muri South Sudan. mu itsinda rya gatatu harimo ikipe ya Yanga Africa yo muri Tanzania ,Express fc yo muri Uganda ,Nyasa Big Bullets yo muri Malawi ikaba ariyo kipe imwe rukumbu yu mutumirwa muri iri rushanwa.