Home Amakuru Rwanda-UK : Hatangajwe igihe abimukira ba mbere bazakurirwa mu Bwongereza berekezwa mu...

Rwanda-UK : Hatangajwe igihe abimukira ba mbere bazakurirwa mu Bwongereza berekezwa mu Rwanda

Nyuma y’igihe kinini , gahunda y’umushinga wa goverinoma y’Ubwongereza n’u Rwanda ijyanye n’abimukira yitambikwa mu rwego rwo kubuzako ishyirwa mu bikorwa , Minisitiri w’intebe w’iki gihugu , Rishi Sunak , yatangajeko ishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu byumweru 10 cyangwa 12 biri imbere.

Ku munsi w’ejo hashize , mu gitondo cyo kuwa mbere , akaba aribwo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza , Rishi Sunak , yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yagarukaga kuri gahunda y’Ubwongereza ndetse n’u Rwanda ijyanye n’abimukira bageze mu bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Hakaba hashize imyaka igera kuri ibiri Ubwongereza n’u Rwanda bigiranye amasezerano ajyanye n’iyi gahunda ariko ikaba itarashyirwa mu bikorwa bitewe n’uburyo ari gahunda yagiye yitambikwa n’amategeko atandukanye agendeye ku kurengera uburenganzira bwa muntu.

Gusa , kuri iyi nshuro Minisitiri w’intebe , Rishi Sunak , akaba yaratangajeko ntakintu kigomba kongera kwitambika iyi gahunda ndetse avugako ari gahunda ishobora gushyirwa mu bikorwa mu munsi iri imbere aho bishobora gufata nk’ibyumweru 10 cyangwa 12 , kugirango itangire gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza , Rishi Sunak , akaba yaratangajeko ibi , nyuma y’uko inteko nshingamateko y’Ubwongereza yemeje umushinga w’iteko wa goverinoma y’Ubwongereza ayoboye wo kujyana abimukira bageze mu bwongereza binyuranyije n’amategeko mu Rwanda.

Iyi gahunda , goverinoma y’Ubwongereza ikaba ishobora kuzatangira kushyira mu bikorwa nyuma y’uko umwami w’iki gihugu cy’Ubwongereza abihereye umugisha ndetse Minisitiri Rishi Sunak akaba yijejeko ntakintu kizongera gukoma mu nkokora iyi gahunda ya goverinoma ayoboye n’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2022 , u Rwanda n’Ubwongereza akaba aribwo basinyanye amasezerano ajyanye na gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bageze mu bwongereza binyuranyije n’amategeko , muri uwo mwaka mugihe iyi gahunda yari igiye gushyirwa mu bikorwa n’impande zombi indege itwara abimukira ikaba yarahagarikiwe ku kibuga cy’indege.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here