Home Amakuru Rwanda : Abasiramu basabwe kutagira ibikorwa byo kwishimisha mugihe basoje igisibo cya...

Rwanda : Abasiramu basabwe kutagira ibikorwa byo kwishimisha mugihe basoje igisibo cya Eid Al-Fitr

Kuri uyu wa gatatu , nibwo abayisiramu mu Rwanda no kw’isi hose , bari busoze ukwezi gutagatifu kuzwi nka Eid Al-Fitr , mu Rwanda by’umwihariko akaba ari umunsi wahuriranye nuko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda bukaba bwarasabye abayisiramu mu Rwanda hose kwirinda ibikorwa by’ubusabane , kwishimisha n’imyidagaduro ubundi busaba abayisiramu bose kwizihiza uy’umunsi mukuru wabo bakurikije amabwiriza yatanzwe na Minisiteri ya MINUBUMWE.

Nkuko byatangajwe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim , akaba yaravuzeko muri iki gihe cyo Kwibuka nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi ko nta birori byo kwishima no kunezerwa bizaba nkuko byari bisanzwe ku munsi wo gusoza igisibo cya Eid Al-Fitr(Irayidi).

Kuri uyu wa gatatu kandi nkuko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe abakozi ba leta n’umurimo , ikaba yaratanze umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi mukuru w’idini ya Islam uzwi nka Eid Al-Fitr(Irayidi) mu rwego rwo kwifatanya n’abayisiramu.

Umunsi mukuru wa Eid Al-Fitr , ukaba ubaye mugihe igihugu kiri mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994 , aho u Rwanda n’inshuti zarwo bifatanyije mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Uyu munsi mukuru wa Eid Al-Fitr bikaba biteganyijweko ari umunsi uri bube mw’ituze mu rwego rwo kwizihiza uy’umunsi mukuru wa Eid Al-Fitr ariko hanubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Minisiteri ya MINUBUMWE muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here