Umutwe w’intagondwa ugendera ku mahame akaze wiyitirira idini rya Islam , Al Shabab , wongeye gukora igitero cy’iterabwoba kuri Syl hotel iri mu murwa mukuru w’igihugu cya Somalia hafi n’ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu w’iki gihugu cya Somalia.
Ku munsi w’ejo hashize , akaba aribwo abarwanyi b’uyu mutwe wa Al Shabab bateye kuri iyi hotel iherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu cya Somalia ubundi bakinjiramo nyuma yo gusenya (guturitsa ) urukuta rw’umutekano rw’iyi hotel , ikunda kujyamo abakomeye mu butegetsi bwa Somalia.
Abaturiye iyi hotel mu murwa mukuru wa Somalia , Mogadishu , bakaba barabwiye itangamakuru rya Reuters ko bumvishe urusaku rw’igiturika cyane ndetse n’urusaku rw’amasasu ava muri iyi hotel aho bemejeko aba barwanyi bari bakiri muri iyi hotel.
Al Shabab , nk’ibisanzwe ikaba yarigambye iki gitero ndetse itangazako abarwanyi b’uyu mutwe wa Al Shabab bari muri hotel bitwaje intwaro bayigenzura kandi barimo kurasa abakozi n’abasirikare b’iki gihugu cya Somalia bari muri iyi hotel aba barwanyi bagambyeho igitero.
Mu minsi ishije uyu mutwe wa Al Shabab ugenderaye ku mahame akaze y’idini rya Islam , ukaba wari waragabanyije umuvuduko waho mu gukora ibitero by’iterabwoba muri iki gihugu cya Somalia nyuma y’uko leta yari yafashe ingamba zo kugaba ibitero bikomeye kuri uyu mutwe.
Al Shabab , ikaba imaze hafi imyaka 20 ibarizwa mu gihugu cya Somalia ihanganye n’ubutegetsi bw’iki gihugu , abarwanyi b’uyu mutwe bakaba bakunze gukora ibitero by’iterabwoba bikunze kwibasira ama-hotel yo muri iki gihugu cya Somalia , aho 2019 uyu mutwe wari wagambye nanone igitero kuri iyi hotel ya Syl hotel.
Al Shabab ikaba ikoze iki gitero kuri hotel ya Syl hotel nyuma y’uko Perezida w’iki gihugu , Hassan Sheikh Mohammed yari aherutse gukorana inama n’abasirikare bakuru mu ngabo za Somalia hategurwa uburyo leta ya Somalia yakisubiza ubutaka bufitwe n’uyu mutwe wa Al Shabab.
Al Shabab ikaba imaze igihe kinini mu gihugu cya Somalia hafi imyaka 20 aho kuri ubu igenzura ibice binini by’amajyepfo y’iki gihugu cya Somalia ndetse n’ibice bimwe na bimwe rwagati muri iki gihugu cya Somalia , ni mugihe ibihugu byinshi byagerageje kugaba ibitero kuri uyu mutwe ariko bikanga bikaba iby’ubusa none imyaka 20 ikaba ishize ubarizwa muri iki gihugu cya Somalia.