Home Mu Rwanda Rwanda : Urukiko rwanze kwakira ikirego cya Ingabire Victoire cyo gukurwaho ubusembwa

Rwanda : Urukiko rwanze kwakira ikirego cya Ingabire Victoire cyo gukurwaho ubusembwa

Urukiko rwanze kwakira no gusuzuma ikirego cya Ingabire Victoire , wari waratanze ikirego cye mu rukiko asabako urukiko rwamukuraho ubusembwa nyuma y’uko yahahwe imbabazi n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame agafungurwa igihe yakatiwe kitageze.

Kuri uyu wa gatatu , tariki 13 Werurwe 2024 , akaba aribwo urukiko rwasomye imyanzuro yarwo kuri iki kirego cyari cyatanzwe na Ingabire Victoire aho yatanze iki kirego cye asaba urukiko ko rwamuhanaguraho ubusembwa , nyuma yo gufungwa akaza guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu.

Urukiko mu gutangaza umwanzuro warwo kuri iki kirego cya Ingabire Victoire rukaba rwaravuzeko ikirego cya Ingabire Victoire kitakakirwa hashingiwe kw’iteka rya Perezida rigena imbabazi zitangwa na Perezida wa Repabulika , ari nazo mbabazi yahahwe.

Nyuma y’uko urukiko rutangajeko rutakakira ikirego cya Ingabire Victoire , akaba yarabwiye itangazamakuru ko atemeranywa n’imyanzuro y’umucamanza wanzuyeko ikirego cye cyo guhanagurwaho ubusembwa ko urukiko rutacyakira.

Ingabire Victoire , akaba yari yaragiye mu rukiko gutanga ikirego cyo guhanagurwaho ubusembwa avugako mugihe urukiko rwaba rwakiriye ikirego cye ubundi rukamuhanaguraho ubusembwa , yatangira kwitegura akaziyamamariza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba uy’umwaka muri Nyakanga.

Mu mwaka wa 2010 , Ingabire Victoire , akaba aribwo yahamijwe n’urukiko ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije ku kibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi , ibi byaha Victoire yabikoze nyuma y’uko ageze mu Rwanda aje guhatanira kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here