Umukinnyi kizigenza w’ikipe ya Paris Saint-Germain rutayizamu w’imyaka 25 , kylian Mbappe , akomeje gukora kubijyanye n’amasezerano ye amwerekeza mw’ikipe ya Real Madrid yamaze gutangazako azerekezamo nyuma y’uko azaba amaze gusoza amasezerano ye n’ikipe ya Paris Saint-Germain yakiniraga kuva mu mwaka wa 2018.
Kuri ubu , umukinnyi Kylian Mbappe akaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Real Madrid ku masezerano y’imyaka itanu ayikinira ndetse amenyesha ubuyobozi bwikipe ya Paris Saint-Germain ko azakinira iyi kipe ya Paris Saint-Germain kugeza uy’umwaka w’imikino urangiye.
Uyu mukinnyi akaba azagendera ubuntu nyuma y’uko ikipe ya Paris Saint-Germain yagiye yanga amafaranga atagira angano yagiye yishyurwa n’ikipe ya Real Madrid n’ubundi agiye kwerekezamo nta giceri imutanzeho , ivugako umukinnyi wayo atagurishwa.
Real Madrid ikaba ubonye uyu mukinnyi kylian Mbappe nyuma y’uko yarimaze igihe cy’imyaka igera ku icumi imushakisha ariko yaramubuze burundu doreko iyi kipe yashatse kumugura akiri mw’ikipe ya AC Monaco ariko bikarangira yerekeje mw’ikipe ya Paris Saint-Germain.
Bikaba biteganyijwe ko uyu mukinnyi ntamara kwerekeza mw’ikipe ya Real Madrid , azahabwa amafaranga atagira angano mugihe azaba amaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu ariko bikavugwako azahabwa umushahara umwe n’abakinnyi biy’ikipe barimo Bellingham na Vinicius.
Kuri ubu , umukinnyi kylian Mbappe akaba arimo aragenzura ibintu bya nyuma bigeze aya masezerano ikipe ya Real Madrid yamuhaye kugirango abe yayasinya ndetse nyuma y’uko amaze gusinya aya masezerano ikipe ya Paris Saint-Germain ikazayita itangaza gutandukana kw’iyi kipe n’uyu mukinnyi uzaba werekeje muri Real Madrid.