Muri uyu mwaka wa 2024 , leta y’u Rwanda arimo kwitegura kumurika sitade nshya ya Stade Amahoro , kuri ubu irimo kugera ku musozo wo kuvugururwa ishyirwa ku rwego mpuzamahanga rw’amasitade yemerwa n’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru kw’isi , FIFA.
Stade Amahoro yakiraga ibihumbi 25,000 by’abantu bicaye neza , kuri ubu mu mavugurura y’ayo ikaba igiye kuzajya yakira abantu ibihumbi 45,000 bicaye neza ndetse akaba ari sitade izaba isakaye ahantu hose usibye mu kibuga kiginirwamo umupira wa maguru.
Stade Amahoro , akaba ari sitade abanyarwanda bategeranyije amatsiko bitewe n’ubwiza ndetse n’uburanga bw’amafoto y’iyi sitade kuri ubu irimo kugera ku musozo w’amavugurura y’ayo , aho abantu benshi bategereje kwisanga muri iyi sitade ubwo izaba itangiye gukoreshwa.
Iyi sitade , akaba ari sitade yavuguruwe ku buryo bugezweho kandi buteye imbere cyane aho ari sitade izayita ijya kurwego mpuzamahanga rw’amasitade yemerwa n’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru kw’isi, FIFA , ndetse akaba ari sitade izaba iyoboye izindi sitade zo muri EAC , u Rwanda ruherereyemo.
Stade Amahoro , ikaba yubatswe mu buryo bwerekana ibirango by’igihugu birimo ibindera ry’igihugu cy’u Rwanda , Stade Amahoro kandi mugihe izaba imaze kuzura bikaba biteganyijwe ko ari sitade izakirirwaho igikombe cy’isi cya basheshe akanguye , giteganyijwe kubera mu Rwanda muri uy’umwaka wa 2024.
Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda uhoraho muri minisiteri ya siporo , Niyonkuru Zephanie , mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya The New times Rwanda , akaba yaremejeko iyi sitade iri kugana ku musozo w’amavugurura y’ayo ndetse avugako harimo gushakwa sosiyete izajya ireberera iyi sitade nkuko bimeze ku nzu y’imyidagaduro ya BK Arena.
Amafoto agaragaza ubwiza bwa Stade Amahoro irimo kugera ku musozo w’amavugurura y’ayo