Home Amakuru Centra Afrique : Abasirikare 512 basoje amahugurwa ya gisirikare batojwemo n'ingabo z'u...

Centra Afrique : Abasirikare 512 basoje amahugurwa ya gisirikare batojwemo n’ingabo z’u Rwanda (RDF)

Mu gihugu cya Centra Afrique , abasirikare 512 barimo abasirikare b’igitsina gore 49 basoje amahugurwa ya gisirikare batojwemo n’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda (RDF) bagera ku 120 , aho ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu bikorwa byo ku bungabunga umutekano w’iki gihugu n’abaturage bacyo.

Kuwa gatanu , tariki 24 Ugushyingo 2023 , akaba aribwo uyu muhango wabaye ukabera kuri Sitade ya Camp Kasai mu mujyi mukuru w’iki gihugu cya Centra Afrique , I Bangui , akaba ari umuhango witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu cya Centra Afrique barimo na Perezida w’iki gihugu cya Centra Afrique.

Perezida wa Centra Afrique , Faustin-Archange Touadera , akaba yarahaye amapeti aba basirikare barimo 49 b’igitsina gore basoje amahugurwa batojwemo n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse anabinjiza ku mugaragaro mu ngabo z’igihugu cya Centra Afrique ,FACA.

Perezida , Faustin-Archange Touadera , akaba yarabwiye aba basirikare basoje amahugurwa ko igihugu cya Centra Afrique kibitezeho byinshi birimo no gucunga umutekano w’igihugu cya Centra Afrique ndetse n’abaturage bacyo ubundi ashimira umusanzu w’ingabo z’u Rwanda.

Perezida Faustin-Archange Touadera akaba yarashimiye , umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Perezida Paul Kagame ndetse n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku musanzu wazo mu kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centra Afrique , mu bikorwa byazo byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Ubusanzwe , u Rwanda n’igihugu cya Centra Afrique akaba ari ibihugu bifitanye umubano mwiza hagati y’impande zombi ushingiye ku masezerano yo kubungabunga amahoro muri Centra Afrique aho ingabo z’u Rwanda zagiye muri iki gihugu mu bikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ndetse no kurinda umutekano wa Perezida w’iki gihugu.

Abasirikare 512 barimo abi gitsina gore 49 nibo basoje , ikiciro cya mbere k’ingabo za Centra Afrique zatojwe n’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda , image via igihe.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here