Kuri uyu wa gatatu , tariki 22 Ugushyingo 2023 , nibwo CG Rtd Emmanuel Gasana mu mwambaro wiroza yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare , mu rubanza rw’ubujurire ku cyemezo yafatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Abitabiriye uru rubanza bakaba bavuzeko bageze ku rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota mirongo ine za mugitondo (5:40pm) bagasanga imodoka y’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagorwa (RCS) yari imuzanye , yahageze kare.
CG Rtd Emmanuel Gasana , akaba yatangiye ku burana uru rubanza rw’ubujurire nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwamusabiye ko afungwa by’agateganyo bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho byagarajwe n’ubushinjacyaha.
CG Rtd Emmanuel Gasana , nyuma y’uko asabiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare gufungwa iminsi 30 y’agateganyo akaba yarayise ajuririra iki cyemezo cy’uru rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare , mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.
Abunganira CG Rtd Emmanuel Gasana mu mategeko bakaba babwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare ko hari impamvu bashingiraho basabako uwo bunganira yakuriranwa adafunze zirimo kuba ibyagaragajwe mu iperereza bitaba impamvu zuko akurikiranwa afunze.
Kuba urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rutarahaye agaciro uburwayi bw’urengwa (CG Rtd Emmanuel Gasana) ndetse no kuba rwarirengagije ubwishingire nabwo bwatanzwe n’urengwa , ubushinjacyaha bwo bukaba bwasabye ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kigumishwaho , CG Rtd Gasana agakomeza gufungwa mugihe iperereza rigikomeje.
Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare , rukaba rwavuzeko icyemezo cyarwo kuri uru rubanza rw’ubujurire kwifungurwa ry’agateganyo , ruzagitangaza kuwa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023 , saa cyenda z’umugoroba kw’isaha yo mu Rwanda.