Kuri uyu wa kane , tariki 26 Ukwakira 2023 , nibwo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 , bishingiye ku bantu bagera 14 biganjemo abigitsina gore yishe agashyingura iwe mu rugo mu cyobo yari yaracukuye, yongeye kwitaba urukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Kazungu Denis , kuri uyu munsi akaba yari yongeye kwitaba urukiko kugira ngo atangire ku burana mu mizi urubanza rwe ashinjwamo kwica abantu 14 biganjemo abigitsina gore ubundi akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye iwe mu rugo aho yakodeshaga.
Kuri iyi nshuro ariko Kazungu Denis akaba yitabye urukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga (indebakure) ubundi aburana ariko ari muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere , ubushinjacyaha bukaba bwavuzeko bwifuza ko iminsi 30 y’agateganyo yakongerwaho ikindi gihe.
Ubushinjacyaha , mu gusobanura impamvu hakongerwa igihe ku minsi 30 y’agateganyo yahahwe Kazungu Denis , bukaba bwavuzeko hakirimo gukorwa iperereza ku byaha Kazungu akurikiranyweho ndetse hanegeranywa imyirondoro y’abantu bishwe na Kazungu akabashyingura iwe.
Nyuma y’ubu busabe bw’ubushinjacyaha urukiko rukaba rwabajije ukurikiranyweho ibyaha muri uru rubanza ariwe Kazungu Denis icyo yavuga kubusabe bw’ubushinjacyaha bw’uko iminsi 30 y’agateganyo yahahwe yakongerwa igihe ubundi avugako ibyo ntacyo bitwaye.
Nyuma yo kumva icyo uburana ariwe Kazungu Denis abivugaho , urukiko rukaba rwayise rumfundikira uru rubanza rutamaze igihe kinini ruburanwa ubundi urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rutangaza ko ruzasoma umwanzuro warwo kuri ubu busabe bw’ubushinjacyaha , kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukwakira 2023.