Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo 2 bakurinyweho icyaha cyo guhindira imyirondoro y’abana babiri kugira ngo bemererwe kujya ku rutonde rw’abana bazajya gutorezwa mw’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Bayern Munich ifitanye imikoranire n’igihugu cy’u Rwanda mu kwamamaza , Visit Rwanda.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB , rukaba rwatangajeko abatawe muri yombi barimo Leon Nisunzumurenyi umutoza w’aba bana bahinduriwe imyirondoro ndetse na Karorero Arstide data manager w’umurenge wa Kinyinya , wahinduye imyirondoro y’aba bana.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , rukaba rwatangajeko aba bagabo babiri bakurinyweho icyaha cyo guhindura imyaka y’abana babiri aribo Iranzi Cedric na Muberwa Joshua , kugirango bemererwe kujya ku rutonde rw’abana bazajya gutorezwa mw’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Bayern Munich.
Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B Thierry , akaba yavuzeko mw’iperereza ryakozwe ryagaragajeko , Iranzi Cedric umwana wanagarutsweho mw’itanamakuru cyane , mu irangamimerere rye yavutse mu mwaka wa 2009 mugihe ibyagombwa bye byatanzwe bigaragazako uyu mwana yavutse mu mwaka wa 2011.
Undi mwana witwa , Muberwa Joshua , bivugwako nawe yarenganyijwe , umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry akaba yavuzeko iperereza ryagaragajeko mu irangamimerere rye yavutse mu mwaka wa 2007 mugihe hatanzwe ibyagombwa bye bigaragazako uyu mwana yavutse mu mwaka wa 2011.
Umuvigizi wa RIB , akaba yatangajeko aba bagabo babiri bakurinyweho icyaha cyo guhindura imyaka y’aba bana kuri ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB Kimironko kugirango hakorwe dosiye yabo , Dr Murangira B Thierry kandi akaba yatangajeko iyi dosiye ikurikiranywemo n’undi mugabo witwa Munyensanga Bosco (se) wa Iranzi Cedric aho akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanya cyaha ariko akaba akurikiranywe adafunze.
Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B Thierry , akaba yatangajeko uwitwa Karorero Arstide data manager w’umurenge wa Kinyinya , yakiriye ruswa y’amafaranga ingana n’ibihumbi mirongo tatu na bitanu bya mafaranga y’u Rwanda (35,000frw) kugirango ahindure ibyagombwa by’aba bana babiri batozwaga na Leon Nisunzumurenyi.