Madam Jeannette Kagame , umugore w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame , yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi atumiwe na mugenzi we w’u Burundi aho yitabiriye inama ya kane y’abagore b’abayobozi (abakuru b’ibihugu naza goverinoma).
Madam Jeannette Kagame , ku munsi wejo hashije , kuwa mbere tariki 9 Ukwakira 2023 , akaba aribwo yageze mu gihugu cy’u Burundi , ku kibuga cy’indege cy’umujyi wa Bujumbura ubundi aza kwakirwa na mugenzi we w’u Burundi , Madam Angelina Ndayishimiye.
Madam Jeannette Kagame , akaba yitabiriye iyi nama y’ihuriro ry’abagore b’abayobozi , nyuma y’uko Madam Angelina Ndayishimiye umugore w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi nawe yari aherutse mu Rwanda yitabiriye inama mpuzamahanga y’abagore ya Women Deliver.
Madam Jeannette Kagame , akaba agendereye igihugu cy’u Burundi nyuma y’imyaka umunani (8) yari ishize kuva mu mwaka wa 2015 , igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda byagirana ubushyamirane bwatumye umubano w’igihugu byombi uzamo agatotsi.
Gusa , kuva Perezida Ndayishimiye Evariste y’aba umukuru w’igihugu cy’u Burundi , umubano w’igihugu byombi ukaba warongeye kubyutswa ndetse kuri ubu hakaba hari ibikorwa by’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi , bigamije gutuma ibihugu byombi byongera kugirana umubano mwiza.
Iyi nama yihuriro ry’abagore b’abayobozi ikaba igiye kuba ku nshuro ya kane , akaba ari inama igiye kubera mu mujyi wa Bujumbura ikazamara iminsi itatu , akaba ari inama yitabiriye na bagore b’abakuru b’ibihugu barimo , Madam Jeannette Kagame w’u Rwanda , Madam Rachel Ruto wa Kenya ndetse na Madam Mariam Mwinyi wa Zanzibar.