Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolice 99 , barimo abapolice bo ku rwego rwa komiseri batandatu barimo na CG Emmanuel Gasana wabaye umuyobozi wa Police y’u Rwanda , kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2018.
Kuri uyu wa gatatu , tariki 27 Nzeri 2023 , akaba aribwo Police y’igihugu yasohoye itangazo ry’uko umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yemeje ishyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru abapolice 99 barimo nabo ku rwego rwa komiseri muri Police y’u Rwanda.
Abapolice bo ku rwego rwa komiseri bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bakaba barimo , CG Emmanuel Gasana wabaye umuyobozi wa Police y’u Rwanda , CP Butera Emmanuel , CP Nshimiyimana Vianney , CP Munyambo Bruce , ACP Gatera Damas na ACP Gakwaya Privat.
Perezida Paul Kagame kandi akaba yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolice bo ku rwego rwa offisiye bakuru 5 , urwego rwa offisiye bato 28 , abapolice basanzwe 60 , hakaba hiyongeraho kandi abapolice 7 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi ndetse n’abapolice 6 basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.
CG Emmanuel Gasana , wahahwe ikiruhuko cy’izabukuru , akaba yarabaye umuyobozi wa Police y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2018 , aho yavuye kuri uyu mwanya ajya kuyobora intara y’amajyepfo kuri ubu akaba ya yoboraga intara y’iburasirazuba.