Home Amakuru Amakuru mashya : Kazungu yakatiwe gufungwa iminsi 30 yagateganyo

Amakuru mashya : Kazungu yakatiwe gufungwa iminsi 30 yagateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwakatiye igifungo cy’iminsi 30 yagateganyo , Kazungu Denis , ukurikiranweho ibyaha 10 birimo icyaha cyo kwica abantu 14 biganjemo igitsina gore akabashyingura mu rugo yaratuyemo ruhereye muri Kicukiro.

Ku isaha ya saa cyenda (15:00pm) , kuri uyu wa kabiri , tariki 26 Nzeri 2023 , akaba aribwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro warwo ku rubanza rwaregagwamo , Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha byo kwica abantu akabashyingura iwe.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro , rukaba rwemejeko nyuma y’uko Kazungu Denis yiyemereye we ubwe ko yishe abantu 14 biganjemo igitsina gore harimo nabo yatetse mwisafuriya akabarya , agomba gufungwa iminsi 30 yagateganyo bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.

Mugihe hari hagiye gusomwa uyu mwanzuro w’urubanza , ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro , abantu bakaba bari bakubise buzuye bategereje isomwa ry’uru rubanza rw’umwicanyi gaheza , Kazungu Denis , wishe abantu 14 ndetse bamwe akabateka akabarya.

Kazungu Denis , nanone ubwo yongeraga kugaragara ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro , akaba yongeye kugaragara aseka nk’ibisanzwe ubwo bwa mbere yagaragaraga ku rukiko aburana kwifungwa n’ifungurwa rye rya gateganyo.

Abakurikirana iby’uru rubanza rwa Kazungu Denis bakaba bavugako uyu musore ntakintu aba afite cyo kwicuza ibyo yakoze doreko ubwo yari mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yumvikanye abwira umucanza w’urubanza amagambo asa nka y’iterabwoba , nta jambo ryo kwicuza ririmo ku byo yakoze.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here