Home Mu Mahanga Ubufaransa bwafashe umwanzuro wo gukura ingabo na Ambassade yabwo muri Niger

Ubufaransa bwafashe umwanzuro wo gukura ingabo na Ambassade yabwo muri Niger

Perezida w’igihugu cy’ubufaransa , Emmanuel Macron , yatangaje ko igihugu cye cy’ubufaransa kigiye gukura abasirikare bacyo ndetse na Ambassaderi wacyo mu gihugu cya Niger , nyuma y’uko muri iki gihugu habaye Coup d’etat yakuye ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum.

Kuri iki cyumweru , tariki 24 Nzeri 2023 , akaba aribwo Perezida Macron yabitangaje ubwo yagiranaga n’ikiganiro na France -2 , Perezida Macron akaba yaravuzeko ubufaransa bugiye gukura abasirikare babwo na Ambassaderi muri Niger , nyuma ya coup d’etat yasize Mohamed Bazoum ahiritswe ku butegetsi.

Gukura abasirikare b’ubufaransa na Ambassaderi muri Niger , akaba ari kimwe mu gikorwa abaturage b’iki gihugu ndetse n’ubutegetse bwa gisirikare kuri ubu buyoboye igihugu cya Niger , bazishimira kuko hari hashize igihe kinini ubufaransa bubisabwa ariko bwaranze ku byubahiriza.

Kuva muri Niger hayirikwa ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum , abaturage b’iki gihugu bakaba baragiye mu mihanda y’iki gihugu bishimira ihirikwa ry’ubutegetsi bwe ndetse bidateye kabiri batangira kwigaragambya basaba ko ubufaransa bwabavira mu gihugu cy’abo n’ibyabwo byose.

Iyi myigaragambyo ikaba yaraberaga kuri Ambassade y’ubufaransa iri muri iki gihugu cya Niger mu murwa mukuru w’igihugu , Niamey , gusa ubufaransa bukaba bwaravuniye ibiti mu matwi ntahagira igikorwa mu kubahiriza ibyifuzo by’abaturage ba Niger.

Ubutegetsi bwa gisirikare kuri ubu buyoboye Niger kandi bukaba bwarahaye amasaha 48 Ambassaderi w’ubufaransa uhagarariye igihugu cye muri Niger yo kuba yavuye ku butaka bw’iki gihugu , ariko nabwo biba ibyubusa yanga kuhava ndetse goverinoma y’ubufaransa iza ku mushira kuba atavuye muri Niger.

Kuva Perezida Mohamed Bazoum yahirikwa ku butegetsi umubano w’ibihugu byombi , Ubufaransa na Niger , ukaba warayise uzamba burundu kugeza naho ubufaransa bushinjwa gushaka gutangiza intambara ku butegetsi bwa gisirikare kuri ubu buyoboye iki gihugu cya Niger.

Perezida w’ubufaransa , Emmanuel Macron , akaba yaravuzeko hafashwe iki cyemezo nyuma y’uko abadipolomate b’ubufaransa muri iki gihugu cya Niger batamerewe neza , ngo kuko no kuba bagihumeka umwuka aruko ingabo z’ubufaransa zikiri muri iki gihugu cya Niger.

Perezida Macron kandi akaba yaravuzeko gukura abasirikare b’ubufaransa na Ambassaderi muri Niger bizatangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 , iki gikorwa cy’ubufaransa kikaba cyakiriwe neza n’abategetsi ndetse n’abaturage ba Niger doreko ari ibintu bari bameze igihe bifuza.

Nyuma y’igihugu cya Mali , Burkina Faso , ubufaransa bukaba bwongeye gutakaza ikindi gihugu cyo muri Africa y’uburengerazuba doreko Niger aricyo gihugu wavugako ubufaransa bwari busigaranyemo ibikorwa byinshi kandi bitandukanye birimo , igisirikare n’ibindi bikorwa remezo byabwo.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here