Umutingito waruri ku gipimo cya 5.1 , kuri iki cyumweru , tariki 24 Nzeri 2023 , wibasiye ibihugu bitanu byo mu karere k’ibiyaga bigari , akarere ka Africa y’iburasirazuba birimo igihugu cy’u Burundi , Tanzania , Uganda , Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda ari naho wahereye ukadukira no mu bindi bihugu.
Uyu mutingito wari ku gipimo cya 5.1 , ukaba waratangiye kumvikana mu Rwanda kw’isaha ya saa kumi z’umugoroba n’iminota ma kumyabiri n’umwe (16:21pm) aho by’umwihariko watangiye kumvikana bwa mbere mu karere ka Karongi ubundi ubona no kumvikana mu bindi bice by’igihugu.
Bikaba byaratangajweko muri aka karere ka Karongi , uyu mutingito wagije ibikorwa remezo birimo amashuri n’amazu y’abaturage biherereye mu murenge wa Gahabano n’umurenge wa Gashari muri aka karere ka Karongi ndetse umuyobozi wa karere akaba yaratangajeko bakirimo kubarura kungira ngo hamenyekane ibyangijwe n’uyu mutingito.
Ubusanzwe , muri aka karere k’ibiyaga bigari , akarere ka Africa y’iburasirazuba kagizwe n’uruhererekane rw’ibishanga n’ibirunga ubundi hakaba hakunze kumvikana umutingito ugizwe n’iturika riva ku myivumbagatanyo y’ibikoma biba mu nda y’isi nko mu birunga.
Gusa , kuri iyi nshuro , umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe mine , petrol na Gas , Dr Yvan Twagirishema , akaba yavuzeko umutingito wabaye kuri iki cyumweru ntaho uhuriye n’umutingito usanzwe ukunda kumvikana muri aka karere k’ibiyaga bigari.
Dr Twagirishema , akaba yavuzeko ubusanzwe habaho ubwoko bubiri bw’umutingito aho ubwoko bwa mbere buba bushingiye kwiturika ry’ibikoma by’ikirunga ari naho mutingito ukunze kumvikana muri Africa y’iburasirazuba , ni mugihe ubwoko bwa kabiri bw’umutingito bubaho mugiye habayeho gukomanaho kw’ibice bibiri by’isi.
Dr Twagirishema , akaba yemesheko umutingito wabaye kuri iki cyumweru , uri mu bwoko bwa Kabiri bw’umutingito bubaho buturutse ku gukomana kw’ibice bibiri by’isi ndetse amara impungenge abanyarwanda avugako kuba uyu mutingito wabaye ntahundi wabaho.
Mu Rwanda hakaba hayerukaga kumvikana umutingito mu myaka ishize ubwo habagaho iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Congo aho ari umutingito wangije ibikorwa remezo byo mu karere ka Rubavu ndetse hakabaho no guhungisha abaturage bamwe na bamwe bitewe n’ubukana bw’uyu mutingito waturutse kwiruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.