Mu gihugu cya Morocco , hamaze kumenyekana abantu 632 bapfuye nyuma y’uko ik’igihugu kibasiwe n’umutingito wabaye muri ik’igihugu mw’ijoro ryakeye nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu cya Morocco.
Uyu mutingito akaba ari umutingito wabaye mw’ijoro ryakeye ryo kwa 8 Nzeri 2023 , uturutse mu misozi miremire yo muri ik’igihugu cya Morocco izwi nka Haut Atlas/high atlas , ku birometero 71 mu majyepfo ashyira ubungerazuba bw’umujyi wa Marrakesh.
Uyu mutingito ukaba wabaye kw’isaha ya saa tanu n’iminota cumi n’umwe(23:11) zo muri ik’igihugu cya Morocco , nyuma gato haciyeho nk’iminota cumi n’icyenda (19min) hakaba wongeye kumvikana undi mutingito ariko wo ukaba wari ku kigero cyo hasi.
Amakuru ya mbere yari yatangajwe akaba yari yagaragajeko uyu mutingito wamaze guhitana abantu 296 mu ntara no mijyi ya Al-Haouz , Marrakesh , Quarzazate , Azilal , Chichaouandetse na Taroundant , mugihe abantu 153 bari babaye inkomere bajyanywe mu bitaro.
Gusa kuri ubu umubare wabayitanywe ndetse n’abakomerekejwe (inkomere) n’uyu mutingito ukaba ukomeje kwiyongera kuko kuri ubu harimo kubarurwa abantu barenga 600 bimaze kumenyekanako bahitanywe n’uyu mutingito wibasiye ik’igihugu cya Morocco.
Uyu mutingito kandi ukaba wumvikanye no mu murwa mukuru w’iki gihugu cya Morocco , Rabat , mu birometero 350 uvuye aho uyu mutingito wabereye ndetse ukaba wanumvikanye mu bindi bice by’igihugu cya Morocco birimo Casablance na Essaouira.