Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) , yagiranye inama n’abajenerari 12 ndetse n’abandi basirikare bakuru baherutse guhabwa ikiruhuko k’izabukuru ubundi abashimira umusanzu batanze ku kazi bari bashinzwe.
Kuri uyu wa gatanu , tariki 1 Nzeri 2023 , akaba aribwo Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) , yagiranye inama n’aba basirikare baherutse guhabwa ikiruhuko k’izabukuru aho ari inama yari igamije gushimira ubwitange bwabo mu kazi bari bashinzwe.
Aba basirikare n’abajenerari , bagiye mu kiruhuko k’izabukuru bakaba bashimiye umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye myiza ubundi baniyemeza kuzakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu cy’u Rwanda , igihugu cya bibarutse.
Kuwa 30 Kanama 2023. akaba aribwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo yatanze ikiruhuko k’izabukuru ku basirikare 12 bo ku rwego rwa General mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’abandi basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.
Abasirikare bahahwe ikiruhuko k’izabukuru bakaba barimo , Gen James Kabarebe , Gen Fred Ibingira , Lt Gen Charles Kayonga ndetse n’abandi basirikare bari mu rwego rwa General , Perezida Paul Kagame akaba yarabashimiye uburyo bitanze mu kazi bari bashinzwe ndetse n’umusanzu wabo mu kazi bari bashinzwe.
Aba basirikare bagiye mu kiruhuko k’izabukuru bakaba bashimiye umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse bamwizeza kuzakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu cy’u Rwanda.