Kuri uyu wa gatanu , tariki 1 Nzeri 2023 , mu Rwanda mu karere ka Musanze nibwo habaye ibirori byo kwitaIzina abana b’ingagi 23 bavutse umwaka ushize wa 2022 aho ari ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye ndetse n’abayobozi b’igihugu bitandukanye byo kw’isi.
Ibirori byo kwitaIzina abana b’ingagi , akaba ari ibirori bimaze kumenyerwa hano mu Rwanda aho ari ibirori bimaze kuba ngaruka mwaka ndetse buri mwaka akaba ari ibirori byitabirwa n’ibyamamare ndetse n’abayobozi b’ingeri zitandukanye aho bitabira ib’ibirori baje kwitaIzina abana b’ingagi baba baravutse.
Ku nshuro ya 19 ib’ibirori byo kwitaIzina abana b’ingagi bibera hano mu Rwanda muri Kinigi mu karere ka Musanze , hakaba hiswe abana b’ingagi bagera kuri 23 bavutse mu mwaka wa 2022 , kuri iy’inshuro ya 19 akaba ari ibirori kandi byitabiriwe n’abarenga ibihumbi 30.
Abana b’ingagi biswe amazina muri ib’ibirori byo kwitaIzina , hakaba hiswe abana b’ingagi 23 aho bahahwe amazina arimo nk’amazina nka Bigwi , Gakondo , Intinganda , Aguka , Umutako , Ikirango , Ramba , Inganzo aho ari amazina yatanzwe na bimwe mu byamamare byatoranyijwe mu kwitaIzina abana b’ingagi , kuri iy’inshuro ya 19.
Andi mazina yahahwe abana b’ingagi muri ib’ibirori byo kwitaIzina ku nshuro ya 19 , akaba arimo Urunana, Inshingano, Impundu, Gisubizo, Intarumikwa, Nibagwire, JiJuka, Narame, Mukundwa, Umucunguzi, Turumwe, Mugisha, Uburinganire, Murare.
Ib’ibirori byo kwitaIzina abana b’ingagi kandi bikaba byaje gusozwa n’umushyitsi mukuru wari witabiriye ib’ibirori Nyakubahwa Madam Jeannette Kagame umugore w’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame aho yashimiye urubyiruko rwari rwitabiriye ib’ibirori ubundi arubwirako ari ishema ry’igihugu cy’u Rwanda kandi ko umurimo rukora ari uwo gushimwa.
Ib’ibirori byo kwitaIzina , akaba ari igikorwa goverinoma y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ibinyujije mu rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) ariko by’umwihariko binyuze mu kwamamaza Visit Rwanda aho u Rwanda rwagiye rugirana amasezerano n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’iburayi arimo nk’ikipe ya Arsenal , Paris Saint-Germain ndetse na FC Bayern Munich.