Home Imyidagaduro Ibyamamare Philpeter yongeye gusohora indirimbo nshya yise "Cakula" yafatanyijemo n'abahanzi bakomeye mu karere...

Philpeter yongeye gusohora indirimbo nshya yise “Cakula” yafatanyijemo n’abahanzi bakomeye mu karere ka Africa y’iburasirazuba

Umunyamakuru akaba umuvanzi w’imiziki ndetse n’umuhanzi , DJ Philpeter , nyuma y’igihe kinini atagaragara mu bikorwa by’umuziki yongeye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Cakula ” yafatanyijemo na bamwe mu bahanzi bakomeye muri aka karere ka Africa y’iburasirazuba.

DJ Philpeter , akaba yasohoye indirimbo ye nshya yise “Cakula” aho ari indirimbo yafatanyijemo n’abahanzi bo muri aka karere ka Africa y’iburasirazuba barimo umuhanzi Drama T wo mu gihugu cy’u Burundi ndetse n’umuhanzi Daddy Andre wo mu gihugu cya Uganda.

DJ Philpeter , akaba yaramaze igihe ateguza abakunzi be iy’indirimbo ye nshya yise “Cakula ” yafanyijemo n’umuhanzi Daddy Andre ndetse na Drama T aho ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu , tariki 30 Kanama 2023 , aribwo yashyize hanze amashusho n’amajwi by’iyi ndirimbo.

Philpeter akaba yashyize hanze iy’indirimbo ye yise “Cakula” nyuma y’uko yaramaze igihe kitari gito atagaragara mu bikorwa bya muzika doreko yayerukaga kugaragara mu bikorwa bya muzika mu mwaka wa 2022 , ubwo yasohoraga indirimbo ye yise “terimometa” yakoranye n’umuhanzi Kenny Sol.

Indirimbo “Cakula” akaba ari indirimbo yakozwe n’umuproducer Element mu buryo bw’amajwi , mugihe iy’indirimbo mu buryo bw’amashusho yakozwe na Isimbi Noella , iy’indirimbo Cakula akaba ari indirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 30 ku rubuga rwe rwa YouTube.

Indirimbo “Cakula ” , Philpeter yafatanyijemo n’umuhanzi Daddy Andre na Drama T.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here